skol
fortebet

Polisi yataye muri yombi batandatu barimo na Salongo wavuzweho gukoresha ‘Uruhereko’

Yanditswe: Tuesday 26, Sep 2017

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda yataye muri yombi batandatu barimo uwitwa Rurangirwa Wilson bakunda kwita Salongo wavuzweho gukoresha ‘Uruhereko’ bafunzwe bashinjwa icyaha cy’ubwambuzi bushukana
Aba bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera bazira gushuka abaturage. Ngo aba bose babikora bagamije kwibonera amafaranga cyane ko ari ibintu bumvikanaho kuva ku ntangiriro kugeza abaturage bababonye bafashwe n’uruhereko nk’uko bivugwa.
Ku wa Gatanu ushize ahitwa i Murama mu murenge (...)

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda yataye muri yombi batandatu barimo uwitwa Rurangirwa Wilson bakunda kwita Salongo wavuzweho gukoresha ‘Uruhereko’ bafunzwe bashinjwa icyaha cy’ubwambuzi bushukana

Aba bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera bazira gushuka abaturage. Ngo aba bose babikora bagamije kwibonera amafaranga cyane ko ari ibintu bumvikanaho kuva ku ntangiriro kugeza abaturage bababonye bafashwe n’uruhereko nk’uko bivugwa.

Ku wa Gatanu ushize ahitwa i Murama mu murenge wa Nyamata hari abafatiwe mu ishyamba maze abaturage bishimira iki gikorwa bavuga ko bagiye gukira abajura batoboraga inzu zabo ndetse n’imyaka yo mu murima ikibwa.


Salongo yakunze kuvuga ko akoresha kode ya 17 kugira ngo afate umujura

Abaganiye na TV1 ducyesha iyi nkuru bashimangiraga ko abafite uruhereko bakwiye kurukoresha mu kugaragaza ibisambo, bati ‘Ni byo rwose babashyire ku karubanda twese tubabone; kuba Salongo yaje agakora ibintu nk’ibi byatumye n’abandi biba bagira ubwoba ku buryo tugiye gusinzira kabiri".

Abandi baturage bakomeza kuvuga ko atari uburozi ahubwo ari ‘Ikibamfasha’.Ngo muri make uruhereko ni uburinzi bukwiye kujya bwifashishwa mu gushya abajura bari babarembeje.

Umusaza umwe yavuze ko uyu Salongo nta kibazo yateza ahubwo ko byaba ikibazo gikomeye ari uko umuntu wafashwe n’urwo ruhereko afashwe bikagera aho apfa.

Hari n’abandi ariko bavuga ko ari ubutekamutwe ku buryo amafaranga abaturage batanga ari ay’ubusa ’Twebwe ntabwo tubyemera, buriya n’ubutekamutwe kuki hadafatwa abantu bo hafi hagafatwa abantu bakure? Umuntu wafashwe yaturutse ku Gahembe( mu kandi gace) nawe urebe ahantu iri shyamba riri.Ubare amashyamba yarenze akaza gufatirwa aha.’

Aba bavuga ko mu gushaka guhinyuza ibyakozwe bakubise umwe mu bari baryamye mu ishyamba agataka ndetse ngo harimo n’uwakoze ku giti kandi ngo ntiyafashwe n’uruhereko.

Undi mugore nawe yahamije ko ari ibintu biba byapanzwe kuburyo baba bafite ibyo baziranyeho.


Salongo ngo ahemba abakurambere be itabi n’inzoga

Nyamara Salongo ukoresha uyu muti ntivuga rumwe n’abaturage ahubwo yavugaga ko agiye gukaza umuti agahashya abajura. Yagize ati ‘Mfite ahantu hari umuti umuntu wese uzahagera azafatwa,kubera ko batabyumwa bazaze muvanemo mbereke.’

Ngo uyu muti we wambukiranye imipaka kuburyo harimo n’abanyamahanga bari mu bihugu nka Uganda, Tanzaniya ajya aha umuti kandi ugakora neza. Ngo ntabwo yatega indege ngo ajye kugambana n’abantu kugirango bipfushe.

SP Emmanuel Hitayezu; umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, yasobanuye uburyo hakoreshejwe amayeri kugira ngo aba bagabo baryame mu ishyamba ku byumvikane bagiranye na Salongo usanzwe ukoresha uruhereko nk’uko bivugwa.

Yagize ati “ kuri iriya tariki nibwo yafashe abasore babiri hanyuma abajyana kuri iryo shyamba araribereka hanyuma ababwira nibwo baza gukora. ..Nibwo bakoze ibyo bagomba gukora hanyuma nyir’ishyamba aje asanga hari abantu baryamye mu ishyamba niko gutangira kuvuga ngo umuti wa Salongo wakoze.’

Uyu nyir’ishyamba amafaranga yari amaze guha Salongo ni menshi kuko ngo yagiye amupfumbatisha amafaranga uko babaga baganira banapanga uko azamwereka ku mugaragaro ibisambo byiba ibiti mu ishyamba rye nk’uko byagurutsweho na IP Kayihura mu kiganiro cyihariye yahaye UMURYANGO.

Hitayezu we avuga ko ayo makuru akimara kumenyekana Polisi y’Igihugu yahise yihutira kugera aho hantu kugira ngo itohoze.

Ati “Polisi yatangiye iperereza mu by’ ukuri tuzagusanga ibyo ng’ibyo bari bakoze ari ubutekamutwe kugira ngo gusa agaragaze y’uko afite ubwo bushobozi cyangwa se ubwo bubasha bwo kuba yafatisha abantu uruhereko.’

Avuga ko abo basore bari bacuze uyu mugambi bafatanyije na Salongo kugirango baze kubeshya nyir’ishyamba y’uko koko abajura bafashwe.Ngo mubyo bumvikanye harimo amafaranga agera ku bihumbi 25 anabategera moto kugirango bagere aho ku ishyamba.

Kugeza ubu abantu bagera kuri Batandatu bahise bafungwa aho bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana. Mu ngingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda , iki cyaha gihanwa kuva ku myaka itatu kugera kuri itanu n’ihazabu ya Miliyoni 3 kugera kuri 5 y’amafaranga y’u Rwanda

IP Jean De Dieu KAYIHURA; Umuvugizi w’Igipolisi mu Ntara y’Iburasirazuba yabwiye UMURYANGO ko kugeza ubu bafunze abantu batandatu bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana. Ngo abagabo bari bafatanyije na Salongo nibo ubwabo biyemereye ko ari umugambi bari bacuze cyane ko bari bemerewe amafaranga, ngo bahawe 5000 Rwf mbere y’uko bajya kuryama mu ishyamba.

IP KAYIHURA yasabye abanyarwanda kuba maso mbere y’uko bizera umuntu ngo akora ibitangaza. Yavuze ko buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we hagira ibyo abona adasobanukiwe akitabaza inzego z’umutekano.

Rurangirwa ni umugabo w’imyaka 37 y’amavuko avuka ahitwa Karagwe muri Tanzania ariko akaba utuye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Afite abana babiri.

Byavuzwe ko kuva yatangira gufasha abantu amaze gufata abajura barenga 100 mu Rwanda no muri Uganda ndetse ko afite intego yo kubaca burundu mu Rwanda.


SP Emmanuel Hitayezu; umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali

Ibitekerezo

  • Ni umwesikoro kbs yandiye 20000 ngo ningende ntegereze abajura bari banyibye imifuka6 yibishyimbo ndategrezaa nanubu ngitegereje dore hashize ukwezi.niba bazaza simbizi.pu.kirabesha nibagifunge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa