skol
fortebet

Polisi yataye muri yombi uwiyitaga umupolisi akambura abashoferi bakoze impanuka

Yanditswe: Wednesday 22, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ku wa Kabiri, tariki ya 21 Nzeri 2021, yataye muri yombi umugabo w’imyaka 48 ucyekwaho kwambura amafaranga abashoferi bakoze impanuka ababwira ko ari umupolisi ubishinzwe.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Nzeri 2021, ni bwo uyu mugabo yeretswe itangazamakuru ku Cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mugabo usanzwe ari umushoferi w’imbangukiragutabara kuri bimwe mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali, yemeye ko yajyaga yambura abatwara ibinyabiziga asabira imbabazi.

Yagize ati “Ubundi njyewe nazanaga imbangukiragutabara nje gutwara abakomeretse, iyo nageraga ahabereye impanuka najyaga mu biganiro n’abayikoze (abashoferi) nkabasaba nimero za telefoni. Nyuma nkabahamagara mbabwira ko ndi umupolisi wari mu bapimye impanuka nibanyoherereza amafaranga ndabafasha gusubirana ibyangombwa byabo.”

“Nari maze kwakira amafaranga y’abantu batatu, buri muntu yabanzaga kunyoherereza 10.000 Frw. Ndicuza ibyo nakoze kuko binyangirije isura ndetse n’umuryango wanjye ndasaba imbabazi.”

Masengesho Ephrem ni umwe mu bamotari uvuga ko yigeze kumwoherereza amafaranga nyuma yo kubwirwa ko ari umupolisi ushinzwe impanuka.

Yagize ati “Tariki ya 15 Nzeri nakoze impanuka ngonga umunyamaguru mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasbo. Abapolisi bo mu Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda bahageze mbere y’imbangukiragutabara, umushoferi w’imbangukiragutabara ahageze yarambwiye ati ‘impanuka nakoze ntabwo ikomeye ashobora kumfasha nimwoherereza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50’. Yambwiye ko ashobora kunsubiza ibyangombwa byanjye.”

Masengesho yakomeje avuga ko yamubwiye ko ashobora kumubonera 15.000 Frw, bagahurira ku Muhima akamuha amafaranga, na we akabona ibyangombwa bye. Nyuma yaje kumutegeka kohereza ayo mafaranga kuri telefoni amaze kuyamwoherereza ahita ayikuraho.

Manirafasha Anicet we avuga ko yoherereje uwo mukozi 100.000 Frw, amaze kuyamuha akuraho telefoni.

Ati “Tariki ya 8 Nzeri nagonze umuntu ahitwa kwa Kiruhura, nahise mpamagara Polisi n’imbangukiragutabara kugira ngo bamfashe. Nyuma naje guhamagarwa n’umuntu ntazi ambwira ko anzi neza ko twahuriye ahabereye impanuka. Yansabye kumwoherereza amafaranga ibihumbi 100 yo kwita ku murwayi kuko ngo uwo nagonze nta bwishingizi yari afite.”

Akomeza avuga ko nyuma yo kohereza ayo mafaranga yagerageje guhamagara ya nimero asanga yavuyeho kugeza ubwo yahamagawe na Polisi bamubwira ko ucyekwaho ubwo bwambuzi yafashwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko uwo mugabo ukurikiranywe yafatiwe mu bikorwa bya Polisi nyuma y’amakuru yari amaze gutangwa na bamwe mu bo yagiye yambura.

Yagize ati “Abanyabyaha bakomeza kwiyitirira inzego z’umutekabo ariko icyo bagomba kumenya ni uko bazajya bakurikiranwa bagafatwa. Uriya mushoferi w’imbangukiragutabara yagendaga akusanya amakuru y’abantu bakoze impanuka nyuma akabahamagara yiyise umupolisi akambura abantu. Yabizezaga ko azabafasha gukemura ibibazo by’impanuka bakoze.”

Yasabye abaturage by’umwihariko abashoferi kuba maso bakajya basuzuma neza bakamenya umuntu ubahamagaye. Yabakanguriye kujya batunga nimero za telefoni za Polisi yo mu gace batuyemo kugira ngo bajye bayitabaza igihe babonye amakuru y’abakora ibyaha.

Uwatawe muri yombi yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse.

Uyu mugabo ashinjwa ibyaha bitatu bihanishwa ibihano bitandukanye. Ku cyaha cyo kwihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, gihanishwa ingingo ya 174. Iyo agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Anakurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha. Gihanishwa ingingo ya 281 iteganya igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyaha cya gatatu ni ikijyanye no kwivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha. Gihanishwa ingingo ya 279 iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa