skol
fortebet

Polisi yerekanye abantu 5 barimo n’umupolisi bashinjwa kwambura umuturage

Yanditswe: Tuesday 13, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’igihugu yerekanye abaturage bane n’umupolisi umwe bakehwaho kuriganya umuturage bamwaka amafaranga bavuga ko ari abo mu nzego z’ubugenzacyaha, Polisi, n’umugenzunzi w’imari.

Sponsored Ad

Abo bantu ngo babwiye umuturage ko yakoresheje impampuro mpimbano, natabaha amafaranga baramufunga.

Mayira Neva Olivier wariganyijwe asanzwe akora mubyo gupima ubutaka yabwiye itangazamakuru ko bamuhamagaye bakamubwira ko bakorera inzego z’umutekano ndetse ko baje kumufata kubwo gukoresha impapuro mpimbano mu isoko yari yarakoreye i Huye.

Ngo barumvikanye bemeranya ko abaha miliyoni imwe n’ibihumbi 500 kugira ngo batamufunga ariko ababwira ko atayabonera rimwe kubera ko atari ayafite, bamwemerera kujya kuyashaka akaza kuyabaha nyuma.

Yagize ati “Barambwira bati tugiye kukureka ubimenye turi inzego z’umutekano, tuzakurikirana na telefoni yawe tuzahita tugufata ntaho waducikira. Tuguhaye iminota 30 ube uyazanye.”

Umupolisi uvugwa muri iki kirego yatangaje ko yifashishijwe na mugenzi we wahoze ari umupolisi wamubwiye ko hari umuntu bagiye gufata wakoze ibyaha ahageze asanga ari uburiganya.

Yagize ati “Ndi hano kubera itsinda nafashije ngwa mu mutego ntazi ibyo barimo njya kubafasha bafite umuntu bashakaga, ngezeyo nsanga bari mu nzira itariyo mpita ngenda gusa naje kumenya ko nari nagiye mu nzira itari yo ari nayo mpamvu mumbona hano.”

Muri abo harimo uwari wiswe umugenzuzi w’imari [Auditor General], wahoze ari umwarimu.

Yatangaje ko yagejejweho amakuru ko Mayira yatsindiye amasoko akoresheje inyandiko mpimbano, bamusaba kubafasha kumushyikiriza ababishinzwe ariko avuga ko atari azi ko abo bantu atari abashinzwe umutekano.

Yagize ati “Njye nagiye ngiye kubereka, kubera ko nari maze kumenya aho uwo rwiyemezamirimo akorera. Nta kintu nari nshinzwe ariko turi mu mudoka baravuze bati uyu wicaye imbere ni “Auditor General”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yavuze ko umuntu wambaye impuzankano ya Polisi agakora ibyaha cyangwa agashukwa nta mwanya afite muri Polisi y’u Rwanda. Yongeyeho ko bazajya berekanwa Abanyarwanda bakabimenya. Aboneraho kwibutsa abantu ko kwiyitirira inzego za Leta cyangwa izindi bihanwa n’amatekeko.

Yagize ati “Niyo mpamvu tugira ngo namwe mubyumve, ntabwo ibyo umupolisi wese akora bigayitse birimo ibyaha abikora mu izina rya Polisi ahubwo abikora ku giti cye”.

Yatangaje ko abafashwe bakekwaho ibyaha bitanu aribyo uburiganya, kwiyitirira inzego; gushimuta no gufunga umuntu mu buryo butemewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa