skol
fortebet

RDF yasezeye mu cyubahiro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Yanditswe: Saturday 16, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyasezeye mu cyubahiro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abarangije amasezerano y’akazi. Ni umuhango wabaye ku wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022.
Uyu muhango wabereye ku cyicaro cya RDF, ku Kimihurura witabiriwe na Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Albert Murasira, wari uhagarariye Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo.
Ibirori byo guherekeza aba basirikare ku mugaragaro kandi byitabiriwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen J Bosco (...)

Sponsored Ad

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyasezeye mu cyubahiro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abarangije amasezerano y’akazi. Ni umuhango wabaye ku wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022.

Uyu muhango wabereye ku cyicaro cya RDF, ku Kimihurura witabiriwe na Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Albert Murasira, wari uhagarariye Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo.

Ibirori byo guherekeza aba basirikare ku mugaragaro kandi byitabiriwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen J Bosco Kazura, abayobozi ba serivisi, abajenerali n’abasirikare bakuru.

Maj Gen Murasira yashimye abasezeweho n’imiryango yabo ubwitange n’umurimo mwiza kandi unoze bakoreye igihugu.

Mu izina ry’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, Maj Gen Ferdinand Safari yashimiye Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ku bw’ubuyobozi bwiza n’umurongo uhamye watanze ishusho y’umuryango uhamye kandi ukomeye wa RDF.

Yashimangiye ko nubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, bazakomeza kuba hafi y’umuryango wa RDF kandi ko bazakomeza guharanira iterambere ry’u Rwanda.

Abasezeweho bahawe impamyabushobozi mu rwego rwo gushimirwa ibikorwa bakoreye ingabo z’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa