RDF yashyizwe ku rutonde rw’ibihugu Amerika yagabanyirije inkunga ya gisirikare
Yanditswe: Thursday 21, Sep 2023
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bikoresha abana mu gisirikare, ibyatumye zigabanya ubufatanye mu bya gisirikare ibihugu byombi bisanzwe bifitanye.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabwiye RFI ko ruriya rutonde rwirabura u Rwanda rwashyizweho, ari mu rwego rwo "kwaka ibisobanuro ibihugu bifitweho amakuru yizewe yerekana ko bikoresha abasirikare n’abana, haba mu ngabo za Guverinoma zabyo cyangwa mu mitwe yitwaje intwaro bitera inkunga."
Icyiciro cyo guha ubufasha imitwe yitwaje intwaro niho u Rwanda rubarizwa, bijyanye n’ibirego rushinjwa byo gufasha umutwe wa M23.
Ati: "Ingabo z’u Rwanda zahaye ubufasha M23, umutwe witwaje intwaro usanzwe winjiza ndetse ukanakoresha abana mu gisirikare."
U Rwanda rumaze igihe ruhakana guha ubufasha uriya mutwe w’itwaje intwaro, n’ubwo ibirego rushinjwa na Leta ya Congo byanashimangiwe na raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye.
Congo Kinshasa na yo iri mu bihugu biri kuri ruriya rutonde rwa CSPA, gusa bivugwa ko Amerika yirinze kuyishyira mu gatebo kamwe n’u Rwanda.
Perezida Félix Antoine Tshisekedi ubwo yagezaga ijambo ku nteko rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera i New York, yashimye kiriya cyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashe nk’ibihano; anahamagarira Loni n’ibindi bihugu gutera ikirenge mu cyazo.
Yagize ati: "Abanyamuryango bakwiye gushyira imbaraga mu rugamba rwo kurwanya [umuco wo] kudahana mu byo bakora bijyanye n’imiyoborere. Ni muri uru rwego guverinoma ya RDC ishima cyane ibihano leta zunze ubumwe z’Amerika zimaze gufatira u Rwanda kubera ko rushyigikiye umutwe w’iterabwoba M23, ndetse no kuba bamwe mu bayobozi bakuru barwo baragize uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi muri Congo."
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), yerekana ko byibura abana 17,500 bo muri Congo Kinshasa binjijwe mu mitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko ikorera mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Ibihano Amerika yafatiye u Rwanda birimo kugabanya ubufasha yahaga Igisirika
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *