skol
fortebet

RIB yafunze umugore wamenye amazi ashyushye ku mugabo we bikamuviramo urupfu

Yanditswe: Saturday 26, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze umugore witwa Nyirahanyurwishaka Alphonsine ukurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa byateye urupfu aho yamennye amazi ashyushye ku mugabo we n’umwana wabo w’umwaka umwe n’amezi ane bikamuviramo urupfu.

Sponsored Ad

RIB yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko byatewe n’amakimbirane yo mu rugo yari hagati y’uregwa n’umugabo we.

RIB yongeye gukangurira Abanyarwanda kwirinda amakimbirane hagati y’abashakanye kuko ariyo ntandaro y’ibyaha byinshi birimo n’ubwicanyi.

Uregwa ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Kinyinya mu Karere ka Gasabo mugihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

ibyaha by’abagore bahohotera abagabo babo bikomeje kwiyongera kuko iki cyiyongereye ku cyabereye mu karere ka Kamonyi kuwa Gatatu w’iki cyumweru, umugore yarumye udusabo tw’intanga [amabya] tw’umugabo we.

Amakuru yavuye muri ako karere yavuze ko uyu mugabo n’umugore we bo mu Mudugudu wa Nyarugenge, Akagari ka Busoro, Umurenge wa Kayumbu, Akarere ka Kamonyi, barwanye hanyuma umugore abonye bikomeye asingira utu dusabo tw’intanga tw’umugabo we adushinga amenyo, aramukomeretsa.

Uyu muryango ngo umuranye iminsi amakimbirane ashingiye ku gufuha nkuko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayumbu yabitangaje.

Gitifu Majyambere Samuel,yavuze ko uyu mugabo n’umugore bari basanzwe bafitanye amakimbirane avanzemo no gufuhirana.

Gitifu yavuze ko umugore yafashe amabya y’umugabo we arayaruma, aramukomeretsa ndetse ngo nyuma umugabo yashatse no kwiyahura ari mu gitondo ariko baramubuza.

Mu karere ka Nyagatare, umugore witwa Mukasekuru Gratia nawe arashinjwa kuruma igitsina cy’umugabo we Ugayurwe Joel mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2020.

Amakuru atangwa n’abaturanyi avuga ko amakimbirane y’uyu muryango aturuka kuri uyu Mukasekuru uhora ashinja umugabo we kumuca inyuma.

Aba baturanyi bavuga ko ubuyobozi bwagerageje kubunga bikanga cyane ko ngo muri iyi minsi buri wese yari afite uburiri bwe ariko ngo kuwa 22 Nzeri 2020,umugore yasabye umugabo ko bongera guhurira kuri bumwe birangira havutse ibibazo.

Umwe muri aba baturanyi yagize ati “Buri gihe iyo umugabo avuye mu rugo,umugore agira ngo agiye gusambana.Ejo ngo hari umugabo wamuhamagaye aragenda hanyuma umugore agira ngo hari ibindi avuyemo.

Uyu mugore yatwaye buhoro uyu mugabo we ngo bongere barare ku buriri bumwe arabyemera.Binjiye mu cyumba ahita amuruma urutoki.Umugabo amubajije impamvu amurumye,umugore ahita afata igitsina arakiruma,bahita bamujyana kwa muganga.Yagishishuye neza neza uruhu rwose rwahavuye."

Uyu muturanyi wabo avuga ko aba bombi bashobora kuzicana ubuyobozi nibutabatandukanya.

Ugayurwe Joel avuga ko amakimbirane ye n’uyu mugore we w’isezerano yatangiye mu mwaka wa 1992 ndetse ngo ashingiye ku gufuha kuko uyu mugore ahora amushinja kumuca inyuma.

Yavuze ko kuri uyu wa 22 Nzeri yatashye saa mbili z’ijoro bakajya ku meza nyuma bakajya kuryama agatungurwa no kwisanga arumwa.Uyu mugabo yavuze ko abagabo bahohoterwa ariko ntaho barega.

Mu ntangiriro z’uku kwezi,Umugore wo mu Mudugudu wa Bigabiro, mu Kagari ka Cyanya,uurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana yakomerekeje igitsina cy’umugabo we, amushinja kutamuhaza iyo bageze mu buriri, kugeza ubwo yatangiye kujya amuca inyuma.

Umugabo avuga ko umugore we yamukomerekeje akoresheje amenyo.

Umukobwa wo muri uru rugo yabwiye IGIHE ko byatangiye nyina acyurira Se ko nta kindi ashoboye uretse guhaha bakarya, agera aho atangira no kumwerurira ko amuca inyuma kuko ntacyo yishoboreye.

Ati “Ikosa riri kuri mama, afite ingeso zo guca inyuma ya papa akajya mu bandi bagabo, nijoro yatangiye abwira papa ko azajya ajya gusambana n’uwo musambane we, ngo naza hano papa amuhahire arye, ngo kuko ntakindi ashoboye.”

Uyu mugabo wakomerekejwe igitsina n’umugore we yavuze ko batangiye gushyamirana bavuye kunywa inzoga, bageze mu rugo atangira kumwibutsa ko amuca inyuma.

Ati “Twatonganye cyane tugeze aho turarwana ipantalo nari nambaye imvamo, ikimanuka yahise asingira igitsina cyanjye sinzi uko yakigize, mu gihe badukijije nisanze mvirirana, abana banjye bahise banjyana kwa muganga barampfuka, ngaruka mu rugo mu ijoro cyane.”

Uyu mugabo yavuze ko atafungisha umugore we kuko bafitanye abana benshi bagikenewe kurerwa, kuko babyaranye abana barindwi kandi bose bakiri bato.

Yavuze ko ibyo kumuca inyuma n’undi mugabo asa n’uwabyakiriye kuko bimaze igihe kinini, ariko ngo aho bimuterera ikibazo ni uko umugore we amuca inyuma akanabyigamba imbere ye n’abana bumva.

Abaturanyi babo bavuze ko mu gitondo bagiye kubunga umugore akabyanga, akigira gucuruza kuko ibyo yakoze yabonaga nta kosa ririmo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa