skol

RIB yafunze umukozi w’akarere ka Musanze wabitse ibikoresho mu Rwibutso rwa Jenoside

Yanditswe: Tuesday 17, Oct 2023

featured-image

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi, Ntibansekeye Léodomir, umukozi w’Akarere ka Musanze akurikiranyweho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside.

Uyu mugabo ngo yafashe ibikoresho by’akarere ajya ku bibika mu rwibutso rwa Jenoside,ahashyiguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

RIB ivuga ko uyu Ntibansekeye w’imyaka 51 y’amavuko, akurikiranyweho icyo cyaha nyuma y’uko ku ya 11 Ukwakira 2023 yafashe ibikoresho birimo matela n’utugare twifashishwa n’abafite ubumuga akajya kubibika mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Musanze.

Umuvugizi wa RIB,Murangira B. Thierry yavuze ko uyu mukozi yatawe muri yombi taliki ya 16 Ukwakira 2023.

Yabwiye Imvaho Nshya ko uregwa yiyemerera ko ari we wabibitse mu Rwibutso.

Ati: “Mu ibazwa rye Ntibansekeye Leodomir yiyemereye ko yari yasabwe n’ubuyobozi bw’Akarere gukura ibyo bikoresho aho byari birunze muri salle, kuko ngo byari biteje umwanda muri iyo salle, agashaka aho abishyira mu kindi cyumba.”

Yakomeje agira ati:”Ngo rero we yigiriye inama yo kujya kubibika mu Rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.”

RIB kandi ikomeza ivuga ko ibi ari ibikorwa bigize ibyaha. Bikaba byarabereye aho uru Rwibutso ruherereye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza, Akagari ka Ruhengeri, Umudugudu wa Byimana.

Ntibansekeye Leodomir afungiye kuri Station ya RIB ya Muhoza mu Karere ka Musanze, mu gihe dosiye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa