skol
fortebet

RIB yafunze umuyobozi wa P&A group ushinjwa ubwambuzi bushukana

Yanditswe: Monday 16, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Shema Prince w’imyaka 20 ukurikiranweho icyaha cy’ubushukanyi bugamije kwambura iby’abandi.
Uyu ngo yakoresheje kompanyi ye yitwa P&A group abeshya abaturage ko abatumiriza imodoka mu mahanga nyamara agamije kubarya amafaranga.
Umuvugizi wa RIB,Dr. Murangira Thierry yavuze ko bari bamaze kwakira ibirego bitanu by’abamuhaye amafaranga abizeza kubatumiriza imodoka ariko ntibazibone.
Uyu aje akurikira amakuru y’uko Kompanyi ya Tom Transfers nayo (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Shema Prince w’imyaka 20 ukurikiranweho icyaha cy’ubushukanyi bugamije kwambura iby’abandi.

Uyu ngo yakoresheje kompanyi ye yitwa P&A group abeshya abaturage ko abatumiriza imodoka mu mahanga nyamara agamije kubarya amafaranga.

Umuvugizi wa RIB,Dr. Murangira Thierry yavuze ko bari bamaze kwakira ibirego bitanu by’abamuhaye amafaranga abizeza kubatumiriza imodoka ariko ntibazibone.

Uyu aje akurikira amakuru y’uko Kompanyi ya Tom Transfers nayo yakoraga ubucuruzi burimo ubujyanye no gukodesha no kugurisha imodoka, gukodesha no kugurisha inzu ‘apartments’, n’ibindi, yamaze gufunga imiryango.

Ni nyuma y’uko uwayishinze Munyaneza Thomas akurikiranyweho ubwambuzi mu nkiko aho hari amakuru avuga ko aregwa n’abarenga 200 bamushinja kubambura miliyari 2Frw.

Tom Transfers yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2019, aho yafashaga abantu bakeneye gukodesha imodoka by’igihe gito ikazibatiza ndetse n’abashaka kuzigura ikazibatumiriza mu mahanga.

Gusa kuva muri Gicurasi 2022, abantu batandukanye batangiye gushyira mu majwi iki kigo bagishinja kubariganya aho ababaga batumije imodoka bategerezaga bagaheba, ndetse n’abazikodesha rimwe na rimwe bakabeshywa ntibazihabwe kandi bamaze kwishyura.

Byaje kugera aho bitabaza inzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ndetse nyuma biza kumenyekana ko Munyaneza watangije Tom Transfers yamaze gutoroka igihugu.

Uwari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imari muri Tom Transfer, Willy Ernest Uwimana yabwiye New Times ko iki kigo cyafunze imiryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa