skol
fortebet

RIB yataye muri yombi umuherwe Gaposho kubera imbwa ze zisagarira abantu

Yanditswe: Monday 27, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuherwe Gahunde Jean uzwi cyane ku izina rya “ Gaposho”, ufite n’Umudugudu wamwitiriwe, yatawe muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB azizwa imbwa ze bivugwa ko zirya abantu barimo abaturanyi be.

Sponsored Ad

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye igihe dukesha iyi nkuru ko itabwa muri yombi rya Gaposho ari impamo, ko afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Remera.

Yagize ati“ Nibyo Gahunde uzwi ku izina rya Gaposho, RIB yamufunze mu gihe igikurikirana uruhare rwe mu kibazo cy’imbwa ze zimaze kurya abantu bane batandukanye. Afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera. Ibizava mu iperereza tuzabibamenyesha”.

Umwe mu baturanyi ba Gaposho uba no mu mudugudu wamwitiriwe, uherereye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero, Umudugudu wa Rwinyana, avuga ko yariwe n’izi mbwa kuwa 23 Nzeri 2021. Abakozi ba RIB kuri iki cyumweru nibwo bagiye gukora iperereza kuri iki kibazo.

Uyu muturage, avuga ko yariwe n’izi mbwa za Gaposho ubwo yari asohotse agiye muri Siporo. Mu gihe yari ageze ku irembo ngo nibwo imbwa ebyiri z’uyu mugabo zamwatatse zimuruma ku kaguru k’imoso. Avuga ko yazikijijwe n’umuturanyi, hanyuma ajya kwivuza ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Umugore w’uyu mugabo wariwe n’imbwa za Gaposho, avuga ko ibyo bikimara kuba yahamagawe kuri Telefone, na we ngo agerageza guhamagara Gaposho ndetse anamwoherereza ubutumwa ariko ngo ntiyagira icyo amusubiza.

Nyuma yo kubona nta gisubizo, uyu mugore ngo yanyuze ku wundi muturanyi kugira ngo amufashe kubwira Gaposho ibyo imbwa ze zakoze, bityo anabahe ibyangombwa bigaragaza ko zakingiwe kuko byari bikenewe na muganga. Mu gusubiza uyu muturanyi, Gaposho ngo mu burakari bwinshi yavuze ko atari we wenyine utunze imbwa ndetse agaragaza ko atumva impamvu ibyabaye biri kugerekwa ku mbwa ze.

Nyuma y’impaka ndende, uyu muherwe gaposho ngo yaje kwemera gutanga ibi byangombwa byemeza ko imbwa ze zakingiwe ariko ngo ntiyagaragaza ukwicuza cyangwa gusaba imbabazi ku bw’amakosa y’imbwa ze.

Abaturanyi ba Gaposho, bagaragaje ko mu bihe bitandukanye bagiye baribwa n’imbwa ze ariko ngo bamwegera akagaragaza kutumva ikibazo. Bavuga kandi ko hari nubwo yanze gutanga icyangombwa cy’uko zakingiwe kugira ngo uwo zari zariye avurwe.

Basaba inzego bireba ko hagira igikorwa ku kibazo giterwa n’imbwa za Gaposho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa