skol

Rubavu: Abashinja ubwambuzi Kompanyi ya Kazoza wamamaye muri dosiye y’Abakono bakoze igisa n’imyigaragambyo

Yanditswe: Monday 09, Oct 2023

featured-image

Abari abakozi ba Kompanyi ETS Kazoza Justin & CIE Ltd bazindukiye mu gisa n’imyigaragambyo bucece aho bakoreraga nyuma y’uko umuyobozi wa Rubavu ngo ababwiye ko adashaka kongera kubabona ku biro by’aka karere.

Aba batabaje basaba kwishyurwa amafaranga bakoreye bubaka ibyumba by’amashuri bya TTC Gacuba II maze Minisiteri y’Uburezi,MINEDUC ibizeza kwishyurwa mu minsi 7, none imaze kuba 11.

Aba baturage baheruka kubwira Radio&TV10 ko bambuwe aya mafaranga nyamara ariyo bari kurihiramo abana amashuri abandi bakayifashisha bishyura inzu ndetse bamwe ngo niyo bari batezemo amaramuko.

Aba bavuze ko bari bijejwe ko amafaranga bakoreye azabageraho bitarenze tariki 08 Nzeri nyuma yo guhagarikwa, ariko barategereza baraheba, ndetse bagera n’aho bahamagara abari abakoresha babo, ariko bakanga kubitaba.

Umwe ati “Baduhagarise ngo ibikoresho byabuze, noneho turataha ngo nidutegereze mesaje, mesaje ntitwayibona turangije tujya ku Karere.”

Undi ati “N’inzu tubamo turakodesha, ba nyiri inzu bari kutwaka ikode, bari kudusohora none se nibansohora ndajya kuba hehe kandi nari narakoze, n’amafaranga baturimo bayaduhaye nta n’ubwo amadeni twabasha kuyishyura.”

Injeniyeri wakoreshaga aba baturage, Nkurikiyimana Samuel ntiyashatse kugira icyo avuga ku cyatumye badahemba aba baturage, ahubwo akavuga ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ari bwo bwabasha kubisobanura kuko aribwo bwahaye rwiyemezamirimo isoko ryo kubaka aya mashuri.

Akarere ka Rubavu nako ngo kabirukanye kababwira ko kadashaka kongera kubabona ukundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa