skol
fortebet

Rubavu: Batangiye guterwa n’abajura kubera umuriro umaze amezi 3 warabuze

Yanditswe: Thursday 02, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba bahangayikishijwe n’abajura babatera nijoro bakabiba ndetse n’ abana babo batabona uko basubira mu masomo nijoro kubera ko badafite umuriro w’amashanyarazi.

Sponsored Ad

Aba baturage bo mu kagari ka Rubona,mu mudugudu wa Kabiza bari mu bwigunge kubera ko bamaze amezi 3 nta muriro bafite kandi barahoze bawufite.

Aba baturage babwiye Umuryango ko bamaze amezi atatu babona umuriro ku baturanyi bo ntawo bafite kandi barawuhoranye ukaza gupfa bagategereza ubufasha bw’ababishizwe (REG) bagaheba.

Uwitwa Mpozembizi Paul yagize ati "Kuva mu kwezi kwa 9 inkuba yakubise kashipawa zaho dutuye,kuva ubwo umuriro turawubura.

Twagiye kenshi kuri REG ariko ntacyo batumariye ahubwo batubwira ko nta Kashi pawa zihari none ubu amaso yaheze mu kirere.Abajura bitwikira ijoro bakatwiba. Umuhungu wange abajura baraje bakura amadirishya y’inzu ye baramwiba ntibagira icyo bamusigira.

Ababyeyi bo muri ako gace bavuze ko bababazwa n’uko abana babo batagisubira mu masomo kubera iri bura ry’umuriro.Bati "abana bacu ntibakiga kuko akabuje ka buri munsi kukabona ntibyoroshye.

Kubera umwijima,iyo uvuye gucaginga telefone ahari umuriro, uhura n’abajura akayikwambura, abana bacu rwose ntibagisubiramo amasomo.

Umuyobozi wa REG ishami rya Rubavu Butera Laurent,yavuze ko nta kibazo cya Kashi Pawa gihari.Ati"abo baturage bafite icyo kibazo bampamagare tubafashe kuko kashipawa zirahari Kandi Iyo umuntu agize ikibazo cyayo aratubwira tukajya kumuguranira."

Gusa abaturage bahuje icyo kibazo Bose barasaba gufashwa kuko bamaze kujya kuri REG inshuro nyinshi ariko amezi abaye atatu bari mu kizima

Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa