skol
fortebet

Rubavu: Hamenyekanye icyatumye wa mwana w’imyaka 13 asambanya uw’ibiri

Yanditswe: Monday 26, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umwana w’imyaka 13 wo mu muryango wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu wasambanyije uw’imyaka ibiri, ngo yabitewe na filimi y’urukozasoni yari yarebye.
RADIOTV10 dukesha iyi nkuru, yavuze ko muri aka gace hari inzu zerekanirwamo filimi z’urukozasoni zinarebwa n’abana ari na zo zituma bagira amatsiko yo kujya gukora ibyo bazibonyemo.
Uyu mwana w’imyaka 13 yiyemerera ko yasambanyije uyu mwana nyuma yo kubibona muri filimi z’urukozasoni, bareba bishyuye igiceri cya 100 Frw.
Uyu mwana (...)

Uyu mwana avuga ko aho herekanirwa izo filimi, umuntu yishyura iryo jana, ubundi bakamuha icyo ashaka nk’irindazi cyangwa isambusa ubundi bakamwongeza kureba izo filimi.

Bamwe mu babyeyi bo muri aka gace, babwiye iki kinyamakuru ko impungenge bafite ku bantu bereka abana babo izi filimi z’urukozasoni ari na zo ntandaro z’izi ngeso mbi.

Umwe yagize ati “Usanga bino bashyiramo bya filimi, ugasanga bashyizemo za porono kandi abana bicayemo, aba ari ibikozasoni ntabwo aba bakwiye kureba ibyo.”

Akomeza agaragaza ingaruka biri kugira kuri aba bana, ati “Ni uko bari gufata utwo twana twacu bakaduhohotera, bikatubabaza imitima yacu ikaturya.”

Aba babyeyi bavuga ko nubwo abana berekwa izi filimi z’urukozasoni, bigiye hejuru mu myaka, ariko kubereka izi filimi zituma basubira inyuma bagahohotera abo baruta.

Undi mubyeyi ati “Bakwirinda kubyereka abana kuko na bo bazamuka bafite imico mibi. Izo filimi zigomba kureba abantu bakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa