skol
fortebet

Rubavu: Havumbuwe ibisasu 46 bikomeye mu kigo cya TTC Gacuba

Yanditswe: Friday 03, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ubwo hacukurwaga ubwiherero mu ishuri TTC Gacuba ryo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, habonetse ibisasu 46 bishaje none hahise hakekwa ko haba hari ibindi bikaba biri gushakishwa.
Muri kariya gace ka Gisenyi ni kamwe mu twazahajwe n’intambara y’abacengezi bagiye basiga bateze ibisasu ngo bizahitane abaturage aho ndetse bimwe byagiye binabaturikana koko.
Nkuko amakuru dukesha UKWEZI abitangaza,kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nzeri 2021 ubwo abakozi bacukuraga ubwiherero muri ririya (...)

Sponsored Ad

Ubwo hacukurwaga ubwiherero mu ishuri TTC Gacuba ryo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, habonetse ibisasu 46 bishaje none hahise hakekwa ko haba hari ibindi bikaba biri gushakishwa.

Muri kariya gace ka Gisenyi ni kamwe mu twazahajwe n’intambara y’abacengezi bagiye basiga bateze ibisasu ngo bizahitane abaturage aho ndetse bimwe byagiye binabaturikana koko.

Nkuko amakuru dukesha UKWEZI abitangaza,kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nzeri 2021 ubwo abakozi bacukuraga ubwiherero muri ririya shuri cya TTC Gacuba, baje kugwa ku bisasu 46 bigaragara ko bimaze igihe kinini mu butaka.

Tuyishime Jean Bosco uyobora Umurenge wa Gisenyi, avuga ko biriya bisasu byabonywe n’abakozi bariho bacukura.

Yagize ati “Twatumije inzego zibishinzwe kugira ngo bakomeze gukurikirana uko bimeze.”

Yatangaje kandi ko hahise hakorwa ibikorwa byo gushakisha niba ntabindi bisasu byaba biri muri kiriya kigo kugira ngo bitazahungabanya umutekano w’abanyeshuri mu gihe bazaba bagarutse ku mashuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa