skol
fortebet

Rubavu: Igikuta cy’inzu cyagwiriye umuntu ahasiga ubuzima

Yanditswe: Sunday 23, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryacyeye imvura nyinshi yaguye muri aka karere isenya inzu zigera ku icumi umuturage umwe ahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Uwagwiriwe n’igikuta yitwa Muhawenimana Triphonie w’imyaka 28 utuye mu murenge wa Rugerero ariko akomoka mu karere ka Rutsiro,Umurenge wa Kivumu yari acumbitse k’uwitwa Byumvuhore Leonard.

Nyakwigendera yasize umwana w’imyaka 7 bari baryamanye we yabashije kurokoka

Imihanda,ingo byose byasenyutse bigaragaza uburemere bw’iyi mvura yaguye byatumye imodoka zihagarara.

Uretse no mu ngo z’abaturage,mu mujyi rwagati icyondo cyari cyinshi,imiyoboro y’amazi yuzuye isayo ryagiye riva mu ngo z’abaturage no ku musozi wa Rubavu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi,Tuyishime Jean Bosco ati"Tumaze kubarura ingo zasenyutse zigera ku 10 turacyakomeje ariko turi gukangurira abaturage gufata amazi bakoresheje ibigega n’imiyoboro ikongerwa uburebure n’ubugari, abari muri izi ngo ubu bacumbikiwe n’abaturanyi."

Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa