Rubavu: Imododa yagonze umunyegare n’ ababyeyi bahetse abana
Yanditswe: Friday 01, Jun 2018
Abantu bane nibo bahitanywe n’ impanuka y’ imodoka ya Nile Safari yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali yagonze umunyegare n’ababyeyi babiri bahetse abana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.
Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Makoro, Akagari ka Nyarushyamba, Umurenge wa Nyakiriba, mu saa mbili n’igice za mu gitondo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba, Hagenimana Epimaque yatangarije Igihe ko iyi mpanuka yagenze.
Ati “Umushoferi wa Coaster yahuye n’igare ryari ritwawe na Hakizimana Gilbert w’imyaka 21 , wavaga i Nyabihu ajya i Gisenyi, ashaka kurikatira biranga aramugonga ahita apfa; Coaster ubwo yahungaga igare nayo yahise inagonga abanyamaguru babiri barimo Mushimiyimana Olive w’imyaka 23 wari uhetse umwana n’undi witwa Mushimiyimana Kidudu w’imyaka 23 nawe wari uhetse. Abana bahise bapfa imirambo yoherejwe ku Bitaro bya Gisenyi, ba nyina b’aba bana nabo bakomeretse cyane bari kuvurirwa kuri ibi bitaro."
Mushimiyimana Olive we yaguye mu Bitaro bya Gisenyi. Inzego z’ibanze zavuze ko iyo mpanuka yatewe n’umunyegare wataye umukono we, ashaka kunyura yindi modoka akisanga yagonganye na coaster.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *