skol
fortebet

Rubavu:Imodoka yakoze impanuka igonga ibitaro bya Gisenyi umwe ahasiga ubuzima

Yanditswe: Monday 06, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cy’uyu munsi, imodoka yo mu bwoka bwa DAIHATSU irimo abantu 2, yagonze urupangu rw’ibitaro bya Gisenyi ubwo yinjiraga mu mujyi wa Rubavu, irangirika cyane ndetse umwe mu bari bayirimo ahita yitaba Imana, umushoferi we yakomeretse kuri ubu arimo kwitabwaho.
Ifoto yashyizwe kuri Twitter na RBA yerekana iyi modoka yangiritse mu buryo buteye ubwoba ndetse yari ipakiye inyanya.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Kwizera Bonaventure, yabwiye Kigali Today ko impanuka (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cy’uyu munsi, imodoka yo mu bwoka bwa DAIHATSU irimo abantu 2, yagonze urupangu rw’ibitaro bya Gisenyi ubwo yinjiraga mu mujyi wa Rubavu, irangirika cyane ndetse umwe mu bari bayirimo ahita yitaba Imana, umushoferi we yakomeretse kuri ubu arimo kwitabwaho.

Ifoto yashyizwe kuri Twitter na RBA yerekana iyi modoka yangiritse mu buryo buteye ubwoba ndetse yari ipakiye inyanya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Kwizera Bonaventure, yabwiye Kigali Today ko impanuka yahitanye umuntu umwe undi arakomereka, hangirika igipangu, Imodoka n’ibyo yari itwaye.

Yagize ati "Ntituramenya icyateye impanuka kuko umushoferi wari uyitwaye ari mu bitaro ntarabasha kuvuga, na ho undi bari kumwe yitabye Imana".

Ikorosi ryinjira mu mujyi wa Gisenyi ni ribi cyane ndetse rikunze kuberaho impanuka aho imodoka zirenga umuhanda zikangonga ibitaro bya Gisenyi.

Impanuka z’imodoka zigonga ibitaro bya Gisenyi ntizari ziherutse, gusa zakunze kuboneka mu myaka ishizebitewe no kubura feri ahantu hamanuka bigatuma imodoka igonga ibitaro.

Kubera impanuka zabaye mu myaka ya 2015, hari hasabwe ko hakorwa umuhanda unyura ku Murenge wa Rugerero ugahinguka mu Byahi ukinjira mu mujyi wa Gisenyi cyangwa hagashyirwaho aho amakamyo atwaye imizigo aruhukira mbere yo kwinjira mu mujyi wa Rubavu.Ibyo ntabwo birakorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa