skol
fortebet

Rubavu: Meya yavuze kuri wa mutetsi ufunzwe azira guhagararira akarere mu muhango wo Kwibuka

Yanditswe: Sunday 17, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Rugerero wabaye tariki 03 Kamena 2022,habaye ikintu kidasanzwe ubwo Umutetsi wo mu kigo cya College Inyemeramihigo yahagarariraga akarere muri uwo muhango asimbuye abandi bayobozi bose.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero yagombaga kwitabira igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku kigo cya GS Nkama,kuwa 03 Kamena 2022.
Kubera ko yagombaga gusezeranya abageni yahisemo kohereza umukozi (...)

Sponsored Ad

Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Rugerero wabaye tariki 03 Kamena 2022,habaye ikintu kidasanzwe ubwo Umutetsi wo mu kigo cya College Inyemeramihigo yahagarariraga akarere muri uwo muhango asimbuye abandi bayobozi bose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero yagombaga kwitabira igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku kigo cya GS Nkama,kuwa 03 Kamena 2022.

Kubera ko yagombaga gusezeranya abageni yahisemo kohereza umukozi ushinzwe uburezi Nyiraneza Espérance ni uko nawe yoherezayo uwitwa Mbarushimana Jean Claude utekera abanyeshuri muri College de Gisenyi Inyemeramihigo.

Madamu Nyiraneza yavuze ko yohereje uyu mutetsi nyuma yo kwitabaza abandi bayobozi batandukanye mu kagari bakanga ndetse ko yari asanzwe aziko ari umuyobozi w’Intore mu mudugudu.

Uyu mukozi utekera abanyeshuri yoherejwe nk’ugomba guhagararira ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu. Ibintu Ibuka yavuze ko ari ugupfobya.

Byaje kumenyekana uyu mukozi amaze gushyira indabo ku rwibutso rwo muri iki kigo, Abarokotse Jenoside batangira guhungabana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yahise ahagamagaza Nyiraneza
Espérance nuko nawe azana ibaruwa yemera amakosa asaba imbabazi.

Amakuru dukesha Popote TV avuga ko uriya mutetsi wahagarariye ubuyobobozi bw’akarere muri uwo muhango wo kwibuka i Rubavu abarokotse Jenoside bagahungabana, nyina yarangiye abicanyi se w’umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Rugerero muri Jenoside baramwica.

Bikavugwa ko iyo sano ari yo yatumye abarokotse Jenoside bo muri Rugerero bagira ihungabana.

Meya wa Rubavu,Dr.Kambogo Ildephonse avuga ko ibyo atari byo afungiwe kuko icyaha ari gatozi, dore ko ngo asanzwe ari n’umutoza w’intore.

Meya wa Rubavu yatangiye avuga ko hashyizweho ingengabihe y’uko gahunda yo Kwibuka ipanze mu karere ka Rubavu ndetse buri wese yasabwaga kumenyesha inzego hakiri kare ko atazaboneka mu muhango wo kwibuka uteganyijwe mu gace akoreramo.

Meya Kambogo yavuze ko Umuyobozi w’Umurenge wa Rugerero atamenyesheje Akarere ko atazaboneka muri uriya muhango wo kwibuka wagombaga kubera mu Rugerero kandi ngo byari bisanzwe ari itegeko ko utazaboneka abimenyesha ubuyobozi hakiri kare bigakurikiranwa.

Abajijwe ku Ushinzwe uburezi mu murenge wohereje Umutetsi,Meya wa Rubavu yagize ati "Ibi ngibi ni ikosa,ntabwo byemewe kohereza umuntu ngo ahagararire urwego adakora muri urwo rwego,nta nubwo byemewe mu mategeko.

Yakomeje avuga ko Umurenge wagombaga kubikurikirana aho yakomeje ati "Kohereza uriya muntu ni ipfobya,n’ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi,niyo mpamvu twasabye inzego zibikurikirana,zikamenya icyateye biriya,uwabigizemo uruhare wese.Dutegereje kumenya amakuru nyayo."

Popote TV yabajije Meya wa Rubavu,Dr Ildephonse Kambogo impamvu uyu mutetsi afunzwe nyamara yaritabajwe aho abandi bayobozi babuze ntabasuzugure, amusubiza ko atagombaga kubyemera kuko zari inshingano zikomeye zimurenze bityo ngo ibyo yakoze ni ikosa ritababarirwa.

Yamusubije ati "Kwibuka ntabwo ari ikibazo yari kwifatanya n’abaturage nawe akajya kwibuka nk’umunyarwanda uwo ariwe wese.

Kujya guhagararira urwego nicyo kibazo.Tumaze imyaka 28 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.Ntabwo rero kukubwira ngo jya guhagararira urwego rw’umurenge ntubaze,ntugire gute,ugahaguruka ukajya kuruhagararira,nta tegeko rizaguhana.Ntabwo byumvikana niyo mpamvu twasabye inzego ngo zimukurikirane,tumenye neza impamvu yabyo."

Abajijwe niba uku gufunga uyu muturage bitazatuma abandi basuzugura abayobozi bitewe n’uko abarenga 20% batazi gusoma amategeko ngo bayamenye,Meya yavuze ko amategeko y’u Rwanda asobanutse kandi hari iperereza riri gukorwa kandi rikorwa umuntu afunze.

Meya yavuze ko hari gukurikiranwa icyaha cy’ipfobya rya Jenoside ndetse no kuba uyu mutetsi yaremeye kujya mu nshingano zimurenze.

Benshi kuri Twitter ntibumva ukuntu uyu mutetsi afunzwe nyamara yarubashye abamukuriye akajya aho yatumwe.

Bamwe baremeza ko nta kosa uyu mutetsi yakoze kuko yubashye umuyobozi umukuriye mu gihe hari abandi bavuga ko akwiriye guhanwa kuko yapfobeje gahunda yo Kwibuka.

Akarere ka Rubavu kafashe umwanzuro wo kwirukana Nyiraneza Espérance ndetse RIB imuta muri yombi we n’uyu mutetsi yohereje.

Ibitekerezo

  • ESE kuki gitifu atafunzwe ariwe nyirabayaza utaratanze raporo kare,ahubwo umutetsi wubashye abamukuriye akabizira .

    uyu mutetsi yararenganye abantu biswe abatoza bintore bazi ko bakomeye rwose pe kuba yarubashye abayobozi ndumva kumufunga ni ukwikura mu isoni kwabayobozi President adufashe arenganure uyu mutetsi kabisa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa