skol
fortebet

Rubavu:Polisi yafashe abakekwaho kwiba akayabo Umutaliyani

Yanditswe: Monday 14, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Werurwe, yafashe abagabo batatu bakekwaho kwiba ibintu bitandukanye, n’amafaranga ibihumbi 350.000 y’u Rwanda by’uwitwa Masimiliano Caldato ukomoka mu gihugu cy’Ubutariyani.
Abafatiwe aho ubu bujura bwakorewe mu Kagali ka Kivumu, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, ni Kadafi Manisure, Justin Nkusi, na Jean Paul Mugabo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere (...)

Sponsored Ad

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Werurwe, yafashe abagabo batatu bakekwaho kwiba ibintu bitandukanye, n’amafaranga ibihumbi 350.000 y’u Rwanda by’uwitwa Masimiliano Caldato ukomoka mu gihugu cy’Ubutariyani.

Abafatiwe aho ubu bujura bwakorewe mu Kagali ka Kivumu, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, ni Kadafi Manisure, Justin Nkusi, na Jean Paul Mugabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aba bagabo bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’uwibwe.

Yagize Ari "kuwa Gatandatu Masimiliano yahamagaye Polisi ayibwira ko yibwe ubwo yari mu kabari kitwa El Classic kari mu Murenge wa Nyamyumba, ariko ko hari abantu bari kumuhamagara bamwaka amafaranga ngo bamusubize ibintu bye yibwe."

Akomeza avuga ko mbere babanje kumuhamagara bamwaka amafaranga ibihumbi 200 ngo bamuhe ibyangombwa bye byari byibanwe n’amafaranga ibihumbi 150, yahise ayaboherereza ariko banga kumuzanira ibyo byangombwa, ahubwo bongera kumuhamagara bamwaka andi mafaranga ibihumbi 50, nawe aho kuyabohereza nayo, ahita yitabaza Polisi ngo imufashe.

Abapolisi babwiye Masimiliano ngo yumvikane nabo bantu aho bahurira abahe ayo mafaranga, maze bemeranya ko bahurira mu Kagali ka Mbugangari.

SP Karekezi ati" Abapolisi baherekeje uwibwe kugira ngo bahite bafata abo bantu, ni nako byagenze bahita bisanga bakikijwe n’abapolisi ntaho guhungira".

Yagomeje agira ati" Abapolisi bahise babasaka, babasangana amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 113,000 gusa ayandi bayariye dore ko bafashwe bavuye mu kabari."

SP Karekezi yihanangirije abantu bose bafite ingeso yo kwiba ko babireka, ko nta cyiza kibivamo uretse gufatwa ugafungwa gusa. Abagira inama yo gushaka indi mirimo bakora aho kwishora mu byaha.

Abafashwe bashyirikirijwe urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ngo bahakorwe iperereza Ku byo bakekwaho.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa