skol
fortebet

Rubavu: Polisi yafashe umugore wari ufite magendu y’amabuye y’agaciro arenga ibiro 700

Yanditswe: Thursday 01, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuwa mbere tariki ya 28 Nzeri Polisi ikorera mu karere ka Rubavu yafashe magendu y’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Tourmaline afatirwa mu rugo rwa Mukanoheri Beatrice w’imyaka 27 utuye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Mbugangali mu mudugu wa Gasutamo. Tourmaline ni ubuye rizwiho kubengerana cyane bitewe n’urusobe bw’ubutare burigize rikaba rikorwamo imikufi ibengerana cyane yambarwa mu ijosi.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Mukanoheri ari umuyobozi muri sosiyete yitwa Amkaba LTD yemerewe gukorera ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ndetse isosiyete ya Amkaba ikaba ifitanye ubufatanye mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’indi yitwa Paco Gem Gold Stone Business Company zose zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Congo.

CIP Karekezi yakomeje avuga ko kugira ngo ariya mabuye afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari bazi neza ko hari amabuye ari buve mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akaza gucuruzwa mu Rwanda mu buryo bwa magendu.

Yagize ati “Abaturage bakimara kumenya ayo makuru babibwiye abapolisi ko hari amabuye ari hagati y’ibiro 700 na 800 Mukanoheri ari bwinjize mu Rwanda mu buryo bwa magendu anyuze mu nzira za rwihishwa. Twahise dutegura igikorwa cyo kumusanga mu rugo rwe.”

Yakomeje avuga ko mu gitondo cya tariki 28 Nzeri abapolisi bagiye gusaka mu nzu ya Mukanoheri basangamo imifuka 12 y’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Tourmaline apima ibiro 722, Mukanoheri nawe ashyikirizwa ubutabera.

Ni mugihe nyamara uyu Mukanoheri tariki ya 19 Nzeri yari yishyuye imisoro ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni n’ibihumbi 700, uwo musoro ukaba wari uw’amabuye y’agaciro arenga Toni. Mukanoheri yemeye ko kuri iyi nshuro ubwo yafatwaga yashakaga kunyereza umusoro ungana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kuri ariya mabuye ibiro 722 byo mu bwoko bwa Tourmaline.

Mukanoheri ndetse n’amabuye yafatanwe yahise ashyikirizwa ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro. CIP Karekezi yashimiye abaturage ubufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya abarenga ku mategeko, abagira inama yo kwirinda kwishora mu bucuruzi bwa magendu kuko ubutabera burahari bazabihanirwa.

Yagize ati “Icyo dukangurira abaturage ni ukubahiriza amategeko bagakora ibintu binyuze mu mucyo igihe bashaka gukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’ubundi bwose. Ubucuruzi bwa magendu ndetse no kunyereza imisoro ni ibyaha bihanwa n’amategeko.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yanibukije abantu kubahiriza amabwiriza ya Leta yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 bakirinda kwambuka imipaka muri iki gihe yafunzwe.

Ingingo ya 3 mu iteka rya minisitiri ku kurwanya ubucuruzi bwa magendu y’amabuye y’agaciro ivuga ko bibujijwe kwinjiza mu gihugu amabuye y’agaciro mu Rwanda udafite inyandiko z’umwimerere zigaragaza inkomoko ndetse n’uburemere by’ayo mabuye kandi izo nyandiko zigomba kuba zatanzwe inzego zibishinzwe. Ayo mabuye agomba kuba afite inyandiko z’ubucuruzi kandi akaba yarashyizweho ibirango n’inzego zibifitiye ububasha.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa