skol
fortebet

Rubavu: Ubugira kabiri mu kagari ka Basa hibwe ibendera ry’igihugu

Yanditswe: Tuesday 12, Sep 2017

Sponsored Ad

Kuva ejo tariki ya 11 Nzeri 2017 mu karere ka Rubavu mu kagari ka Basa, abantu bataramenyekana bibye ibendera ry’igihugu, kugeza ubu babiri bamaze gufatwa mu gihe iperereza rikomeje.
Amakuru avuga ko Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu, Murenzi Janvier, yatumije inama y’igitaraganya, asaba abaturage kwishakamo ubushobozi bwo kugura irindi.
Ngo hakusanyijwe agera ku bihumbi 30 azifashishwa mu gusahaka irindi bendera.
Ni ku nshuro ya kabiri ibendera ry’igihugu ryibwe muri aka kagari kuko (...)

Sponsored Ad

Kuva ejo tariki ya 11 Nzeri 2017 mu karere ka Rubavu mu kagari ka Basa, abantu bataramenyekana bibye ibendera ry’igihugu, kugeza ubu babiri bamaze gufatwa mu gihe iperereza rikomeje.

Amakuru avuga ko Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu, Murenzi Janvier, yatumije inama y’igitaraganya, asaba abaturage kwishakamo ubushobozi bwo kugura irindi.

Ngo hakusanyijwe agera ku bihumbi 30 azifashishwa mu gusahaka irindi bendera.

Ni ku nshuro ya kabiri ibendera ry’igihugu ryibwe muri aka kagari kuko byigeze no kubaho mu 2016.

Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, ingingo ya 532 ivuga ko;
Umuntu wese, ku mugaragaro kandi abigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge bwa Repubulika y’u Rwanda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuhate wo kuvugana na IP Gakwaya Eulade Umuvugizi wa Police y’u Rwanda Iburengerazuba ntacyo wagezeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa