skol
fortebet

Rubavu: Umusaza Sekidende amaze iminsi 3 aryama ku ibaraza ry’ibiro by’akagari

Yanditswe: Wednesday 28, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umusaza witwa Sekidende Hamisi amaze iminsi itatu aryama imbere y’akagari ka Mbugangari avuga ko adafite aho aba,nyuma yuko asohowe mu nzu ye igatezwa cyamunara.
Sekidende yasohowe n’umuhesha w’inkiko amubwira ko ari gushyira mu bikorwa ibyemezo by’urukiko mu rubanza yarezwemo n’umugore we w’isezerano,Uwambayinema Hamida.
Sekidende avuga ko urukiko rutigeze rumutandukanya n’umugore we bashakanye mu mwaka wa 1987 ndetse ngo abayobozi bamubwiye ko nta nyandiko zigaragaza ko bashakanye kandi (...)

Sponsored Ad

Umusaza witwa Sekidende Hamisi amaze iminsi itatu aryama imbere y’akagari ka Mbugangari avuga ko adafite aho aba,nyuma yuko asohowe mu nzu ye igatezwa cyamunara.

Sekidende yasohowe n’umuhesha w’inkiko amubwira ko ari gushyira mu bikorwa ibyemezo by’urukiko mu rubanza yarezwemo n’umugore we w’isezerano,Uwambayinema Hamida.

Sekidende avuga ko urukiko rutigeze rumutandukanya n’umugore we bashakanye mu mwaka wa 1987 ndetse ngo abayobozi bamubwiye ko nta nyandiko zigaragaza ko bashakanye kandi zihari.

Yabwiye BTN dukesha iyi nkuru ati "Bantaye hanze bavuga ko nta nyandiko zigaragaza ko twashakanye [n’umugore we] kandi zirahari.

Nashakanye n’umugore wanjye mu 1987 mu cyahoze ari Zaire.Ni nawe waje mbere dutahutse ajya ku cyahoze ari komini Rubavu agaragaza ko twashakanye.

Umugore aranta ajya gushaka abandi bagabo,hashize imyaka 15 ntabana nawe.Abyarana n’undi mugabo umwana ubu afite imyaka 14.Ashora mu manza imitungo muri Kigali baranyambura.Iyari isigaye ku Gisenyi nayo arayijyanye ubu ndi ku gasi.

Nta ho kuba mfite,abana baranyambuye,imitungo baranyambuye ndetse nza gufungwa nzira akarengane.Ejobundi nagiye muri RDC nzana icyemezo cyo gushyingiranwa gisinyweho na noteri. Ambasade ya Kongo iragisinya na Minisitiri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda irabisinya.N’u Rwanda ruhora rumpa icyemezo cy’abashakanye.N’akarengane karenze...Ndatabaza, Nyakubahwa Perezida Kagame ndenganura.....nambuwe amazu 5 yose kandi yaraturutse mu mbaraga zanjye."

Uyu musaza yavuze ko we n’uyu mugore we bubakanye amazu ariko Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize,nibwo umuhesha w’inkiko yazanye na Polisi bamusohora mu nzu yabagamo.

Yemeza ko abacamanza batigeze bamutanya n’uyu mugore ngo bagabane ibyo bari batunze ndetse n’umugabane yemerewe n’urukiko ntawo yahawe kandi nta n’ubwo azi n’aho azawubariza.

Yagize ati "Icyifuzo cyanjye nuko nabona aho naba kuko inzu yanjye yagurishijwe mu buriganya.Bibaye ngombwa hagaruzwa inzu yanjye hagakurikizwa ubutabera kuko sindi hejuru y’ubutabera.

Icya kabiri nifuza nuko nahabwa ubutabera kuko umugore wanjye avuga ko ntari umugabo we w’isezerano.Ngaragara nte mu byangombwa bye ntari umugabo we w’isezerano?.Icyo ni ikibazo.Bavuga ko bagurishije inzu yanjye,umugabane wanjye urihe?."

Uyu musaza ubu ari kurara ku ibaraza ry’ibiro by’akagari ka Mbugangari I Rubavu nyuma yo gusohorwa ahari iwe ndetse ngo azahava ari uko abonye aho acumbikirwa ndetse ahawe n’umugabane we.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi bwanze kugira icyo buvuga kuri iki kibazo cy’uyu musaza Sekidende uri kurara mu mbeho.

Mu minsi ishize kuri Twitter,akarere ka Rubavu kari kemeje ko uyu musaza koko yasohowe mu nzu ye kugira ngo hashyirwe mu bikorwa ibyemezo by’inkiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa