skol

Rubavu: Umwarimu yafunzwe azira gukoresha icyangombwa gihimbano cy’uko yikingije COVID-19

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 December 2021

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe uwitwa Havugimana Samuel w’imyaka 30, afatanwa icyangombwa gihimbano kigaragaza ko yikingije icyorezo cya COVID-19 inkingo zombi. Iki cyangombwa kigaragaza ko yakingiwe muri Nzeri 2021, akingirirwa mu kigo nderabuzima cya Bugeshi ajya no mu kigo cy’Igihugu cy’ubuzima kwibaruza mu bantu bakingiwe.


Havugimana usanzwe ari umwarimu, yafashwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari agiye kwa muganga kwivuza ku kigo nderabuzima cya Bugeshi.

Ubwo yerekwaga itangazamakuru kuri iki cyumweru tariki ya 26 Ukuboza ku cyicaro cya sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi,Havugimana yemeye icyaha yakoze avuga ko kiriya cyangombwa yagihawe n’umuntu atashatse kuvuga amazina ye, akimuha agamije kugira ngo azajye yitabira ibikorwa bitandukanye harimo ubukwe bw’umuvandimwe we buheruka kubera mu Karere ka Musanze.

Uwakimukoreye ngo ni umuturage wo mu Karere ka Musanze, yamwishyuye amafaranga y’u Rwanda igihumbi kugira ngo akimukorere.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Banaventure Twizere Karekezi yavuze ko Havugimana yafatiwe ku kigo nderabuzima cya Bugeshi yaje kwivuza.

Yagize ati” Havugimana ntabwo yigeze yikingiza ahubwo yahisemo gukora icyaha cyo guhimba icyangombwa kigaragaza ko yakingiwe. Yafatanwe kiriya cyangombwa aje kwivuza kwa muganga.”

CIP Karekezi yibukije abantu ko n’ubwo amabwiriza ya Leta asaba ko abantu bagomba kwerekana ko bikingije icyorezo cya COVID-19 kugira ngo bagire serivisi bahabwa bitavuze ko bagomba gukora ibyaha byo guhimba inyandiko zibyerekana.Abatarikingiza yabakanguriye kwihutira kubikora hakiri.

Yakomeje akangurira abantu kubahiriza amabwiriza yose ajyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bakanirinda inzira zose zibaganisha ku gukora ibyaha kuko Polisi iri maso izabafata.

Havugimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko no Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 mu ngingo yaryo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uganda: Abagore bahagaritswe kwicarana imbere n’abashoferi b’amakamyo mu...

Abacuruzi b’abagore muri Uganda ntibazongera kwemererwa kwicara hamwe...
21 January 2022 0

Kayonza: Abakobwa 2 bari inshuti bapfuye umusore umwe atera mugenzi we...

Abakobwa babiri bari mu kigero cy’imyaka 28 bo mu Karere ka Kayonza mu...
21 January 2022 0

Musanze: Abagabo babiri batawe muri yombi bakekwaho gutema inka...

Abagabo babiri bo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kinigi, batawe muri...
20 January 2022 0

Rubavu:Urundi rubyiruko rwishyize hamwe rwakubise umuturage...

Bamwe mu bandi bantu bigize intagondwa mu karere ka Rubavu bishyize hamwe...
20 January 2022 0

Abanyarwanda 11 bafashwe bagiye guhungira urukingo rwa Covid-19 muri...

Imiryango ibiri igizwe n’abantu 11 barimo abarimu babiri, yafatiwe mu Kagari...
19 January 2022 0

Huye: Umugabo akurikiranyweho kwica mugenzi we bapfuye indaya

Umugabo w’imyaka 30 y’amavuko akurikiranyweho kwica mugenzi we w’imyaka 18...
18 January 2022 1