skol
fortebet

Rubavu: Yagwiriwe n’igiti yarimo gutema ahasiga ubuzima

Yanditswe: Wednesday 05, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuturage witwa Barigora Kanyarwanda Jean Claude w’imyaka 43 y’amavuko wari utuye mu murenge wa Nyamyumba, Akagari ka Burushya, umudugudu wa Karuvugiro,mu karere ka Rubavu yagwiriwe n’igiti yarimo gutema kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Mutarama 2022, kiramuhitana.
Uyu muturage wari kumwe na bagenzi be 5 bafatanyaga gutema igiti bagurishijwe na Rukundo Evariste,yahuye n’uruva gusenya kiramugwira arapfa.
Amakuru agera ku Umuryango avuga ko aba bagabo baziritse ikamba kuri icyo giti cyari hafi (...)

Sponsored Ad

Umuturage witwa Barigora Kanyarwanda Jean Claude w’imyaka 43 y’amavuko wari utuye mu murenge wa Nyamyumba, Akagari ka Burushya, umudugudu wa Karuvugiro,mu karere ka Rubavu yagwiriwe n’igiti yarimo gutema kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Mutarama 2022, kiramuhitana.

Uyu muturage wari kumwe na bagenzi be 5 bafatanyaga gutema igiti bagurishijwe na Rukundo Evariste,yahuye n’uruva gusenya kiramugwira arapfa.

Amakuru agera ku Umuryango avuga ko aba bagabo baziritse ikamba kuri icyo giti cyari hafi y’ingo z’abaturage kugira ngo baze kugikurura kigiye kugwamu rwego rwo kwirinda ko cyasenya inzu yari ruguru.

Ubwo aba bagabo bakururaga iki giti kigiye gucika,bwana Barigora yirutse agihunga kimusanga kigiye kugera hasi,kimusanga aho yirukiye kimuhwanya n’ikindi arapfa.

Bagenzi be bamukuyeho icyo giti bashaka kumukorera ubutabazi aho bamurambitse yahise ashyiramo umwuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Burushya, Uwimana Eustachian,yabwiye Umuryango ko aba bagabo bari bagiye gushaka ibiti byo kurinda ko ikirombe kitazabagwira hanyuma igiti bagitemye kigwira uwo mugabo ndetse ko umurambo wajyanwe ku bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Ntakirutimana Alfred/Umuryango.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa