Ruhango: Ubushyamirane bw’abafana ba Rayon Sports na APR FC bwaguyemo umuntu
Yanditswe: Tuesday 15, Aug 2023
Mu kabari kamwe ko mu gasantere ka Cyanza mu murenge wa Mbuye wo mu karere ka Ruhango habereye imvururu zahuje abafana ba APR FC n’aba Rayon Sports birangira umuntu umwe ahasize ubuzima.
Izi mvuruu zatumye Uwayisaba Claude yica akubise itafari mu mutwe Dusabimana Eric w’imyaka 18 y’amavuko.
Ibi ngo byaturutse ku bwumvikane buke bwabaye hagati y’abafana ba Rayon Sports barimo guserereza aba APR FC bavuga ko badaheruka kubatsinda.
Ahagana saa tatu z’ijoro ryo ku cyumweru gishize,nibwo mu kabari k’uwitwa Mukamurigo Laurence usanzwe afana Rayon Sports hatangiye ubu bushyamirane.
Uyu ngo yari kumwe n’abahungu be babiri barimo Anicet Tuyishimire w’imyaka 28 y’amavuko na Uwayisaba Claude w’imyaka 24 n’abandi benshi.
Muri aka kabari hinjiyemo umufana wa APR FC witwa Niyogitambo Pierre hanyuma uyu Mukamurigo amubwira ko ikipe yabo nta kigenda,ubushyamirane butangira ubwo.
Umuhungu wa nyiri akabari,Uwayisaba Claude ngo yahise asohora uyu mufana ariko ntibyashimisha mukuru we Tuyishimire wababajwe nuko hasohowe umukiriya azira ikipe afana byatumye aba bombi batangira kurwana kuko bombi bari basinze.
TV1 dukesha iyi nkuru ivuga ko muri aka kabari hinjiye umuntu mushya ariwe Dusabimana Eric nawe wari wasinze aje gushungera ibiri kuba hanyuma uyu Uwayisaba Claude ahita amukubita umutwe nyuma anamutera itafari mu mutwe.
Uyu yahise atangira kuvirirana niko kujyanwa igitaraganya kwa muganga birangira apfuye.
Abaturage bavuze ko uyu Claude ariwe wari watesheje abantu umutwe ndetse ko ari nawe wishe uyu nyakwigendera,akwiye kubiryozwa.
Umuyobozi w’umurenge wa Mbuye,Kayitare Wellars yabwiye TV1 ko ayo makuru yayamenye mu gitondo ndetse ko ari ukuri gusa ngo ari kuvugwa bitandukanye.
Yavuze ko uwakoze icyaha yafashwe ndetse ari gukurikiranwa cyane ko RIB n’inzego zishinzwe umutekano zahise zihagera.
Ibitekerezo
Abatabare ba rayon sport bagira Urugomo.Badafatiwe ingamba zikomeye nubundi bugome babukora