skol
fortebet

Ruhango: Umugore yatawe muri yombi azira gusaba abantu amafaranga ngo ababo bafunzwe bafungurwe

Yanditswe: Friday 07, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi ikorera mu ntara y’amajyepfo yavuze ko yataye muri yombi umugore wagaragaye mu minsi mike asaba amafaranga bamwe mu baturage bafite abantu bafunzwe avuga ko yatumwe n’umuyobozi wa polisi mu karere ka Ruhango.
Uyu mugore witwa Mukundente yatawe muri yombi nyuma y’uko hari abaturage bo mu Murenge wa Ruhango bavuze ko hari abantu babaka amafaranga bavuga ko bayatumwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere kugira ngo abantu babo bafunzwe bazafungurwe.
Hari hashize igihe havugwa iki kibazo aho (...)

Sponsored Ad

Polisi ikorera mu ntara y’amajyepfo yavuze ko yataye muri yombi umugore wagaragaye mu minsi mike asaba amafaranga bamwe mu baturage bafite abantu bafunzwe avuga ko yatumwe n’umuyobozi wa polisi mu karere ka Ruhango.

Uyu mugore witwa Mukundente yatawe muri yombi nyuma y’uko hari abaturage bo mu Murenge wa Ruhango bavuze ko hari abantu babaka amafaranga bavuga ko bayatumwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere kugira ngo abantu babo bafunzwe bazafungurwe.

Hari hashize igihe havugwa iki kibazo aho uyu muturage yafashwe amajwi avugira kuri telephone yaka ibihumbi 50 Frw kugira ngo umuntu witwa Rwasamirera Aloys wari mu kigo kinyuzwamo abantu by’igihe gito (Transit Center) arekurwe.

Ibi byatumye inzego zitangira gushakisha uyu Mukundente aza gutabwa muri yombi kuri uyu wa 04 Mutarama 2022 akurikinyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana n’ububeshyi yiyitirira umurimo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Kanamugire Theobald, yagize ati “Inzego z’ubutabera ziramukurikirana kubera icyo cyaha, aho yiyitiriye umurimo abeshya ko afunguza abantu nta bushobozi afite. Abo Bapolisi avuga ntaho bahuriye kuko ntibanamuvizi.”

Uyu mugore ukurikiranyweho icyaha gihanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka itanu no gucibwa ihazabu ya Miliyoni 5 Frw, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa