skol
fortebet

Rulindo: Abarimo Gitifu w’Umurenge bafatiwe mu bukwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanditswe: Sunday 26, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Rulindo yafashe abantu 11 barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi bakoze ubukwe butubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ndetse mu bafashwe harimo uwasanganywe ubwandu bwa Covid-19.

Sponsored Ad

Abafashwe ni abatashye ubukwe bwabereye mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Bugaragara, mu Murenge wa Shyorongi, Akarere ka Rulindo.

Ubu bukwe bwari bwitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Ushinzwe irangamimerere muri uwo Murenge na Gitifu w’Akagari bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rulindo kugira ngo bigishwe.

Abo bantu bose bafashwe nyuma yo kujya mu birori byo kwiyakira bavuye mu bukwe ku Murenge wari wasezeranyije imiryango 10 ariko muri uyu muryango hakagaragaramo umuntu umwe wanduye Covid-19 ndetse no mu bari babutashye harimo abatarakingiwe inkingo zose ziteganywa, ndetse bamwe ntibari bipimishije Covid-19 nk’uko amabwiriza abiteganya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuenge wa Shyorongi, Nzeyimana Jean Vedaste, avuga ko bakoze amakosa yo kudasuzuma neza niba koko uyu muryango wari wujuje ibisabwa kugira ngo ukore ubukwe muri ibi bihe hariho ingamba zo kubahiriza Covid-19, akagira inama bagenzi be yo kuba maso kugira ngo batagwa muri ayo makosa.

Yagize ati “Twasezeranyije imiryango irimo n’uyu [utari wubahirije ibisabwa] ariko kubera ko baje bakerewe, ababishinze ntibagenzuye neza niba bujuje ibisabwa harimo no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Mu basinyiye uyu muryango habonetsemo n’uwanduye Covid-19. Ndasaba bagenzi banjye kujya bagenzura neza kandi ntibirare ngo bagendere ku kizere batagwa mu makosa natwe twaguyemo.”

Niyoniringira Angelique wakoze ubukwe yemeye amakosa bakoze anabisabira imbabazi.

Yagize ati “Turemera ko habayeho amakosa kandi turasaba imbabazi, ntabwo twubahirije amabwiriza asabwa yo kwirinda iki cyorezo, nagira inama abandi bateganya ubukwe kujya birinda icyatuma bagwa mu makosa nk’aya kuko Covid-19 iriho, bubahirize ibisabwa n’inzego z’ubuzima.”

CIP Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yasabye abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, asaba inzego bireba kurushaho kuyakurikirana.

Yagize ati “Tuributsa abaturage ko bagomba kubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije kurinda ubuzima bwabo, Covid-19 irandura ku muvuduko uri hejuru, bagomba kwikingiza byuzuye kugira ngo bibongerere ubudahangarwa bw’umubiri.”

Ubusanzwe amabwiriza areba ibirori by’ubukwe, gusezerana imbere y’ubuyobozi bwa Leta no mu rusengero, asaba abantu bose bategura ibi birori bagomba kuba barikingije Covid-19 byuzuye, ndetse bakaba banipimishije mu masaha 24 mbere y’umunsi w’ibirori.

Ibirori bikorewe mu ngo bigomba kuba byamenyeshejwe ubuyobozi bw’ibanze bw’aho bizabera mu minsi irindwi mbere y’uko biba, kandi ababikora bakanipimisha mbere y’amasaha 24.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa