skol

Rulindo: Imvura n’umuyaga byasenye inzu zirenga 200 zirimo inyubako z’ikigo nderabuzima

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 October 2021

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwatangaje ko bwatangiye kubarura ibyangijwe n’imvura yaguye ku wa Gatandatu, tariki 9 Ukwakira 2021, yasenye inzu zigera kuri 216 zirimo izituwemo, ibikoni n’ubwiherero.

Imvura irimo urubura n’umuyaga yaguye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 9 Ukwakira 2021, yangije inzu z’abaturage zigera kuri 216 harimo inyubako y’ikigo nderabuzima n’amapoto umunani y’amashanyarazi aragwa.

Iyi mvura yari yiganjemo umuyaga mwinshi n’urubura yaguye saa Munani n’igice igeza saa Kumi n’igice yangiza ibisenge by’inzu 123 z’abaturage bo mu Tugari twa Rutonde, Rubona na Kajangwe mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, inyubako ebyiri z’Ikigo Nderabuzima cya Rwahi zakorerwagamo n’Ishami rya Mituweli n’aho babagira, Petite Chirurgie n’amapoto atandatu y’amashanyarazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko hari ibyamaze kumenyekana mu byangijwe n’ibiza.

Yagize ati “Hamaze kwangirika block ebyiri z’Ikigo Nderabuzima cya Rwahi, igikoni cy’Ishuri ribanza rya Muvumu, amapoto umunani y’amashanyarazi, inzu 123 z’abaturage, ibikoni 48, inzu zo mu gikari (annexes) 13, n’ubwiherero 32. Byangije kandi ibiraro by’amatungo bitatu."

"Muri ibyo byose tubabwiye harimo n’imyaka yangijwe y’urutoki ruri kuri hegitari, ibishyimbo biri kuri hegitari 0,7, ibigori biri kuri hegitari eshanu, imyumbati iri kuri hegitari 0,2, n’imigozi y’ibijumba iri kuri hegitari 0,3."

Yasabye abaturage gukomeza gutabara abagize ibibazo no kuzirika ibisenge bigakomera cyane mu kwirinda ko byatwarwa n’umuyaga.

Kuri ubu, Akarere ka Rulindo karacyari kubarura ibyangitse byose kuko uyu muyaga n’urubura byangije n’imyaka yari mu mirima y’abaturage yiganjemo urutoki, ibishyimbo, ibigori, imyumbati n’ibindi no gushakisha ubufasha bwo kugoboka abatishoboye bagizweho ingaruka n’ibiza.

Inkuru ya IGIHE

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kamonyi: Ikamyo yataye umuhanda igonga abarimu 2 umwe ahasiga...

Ikamyo ifite ibirango byo muri Uganda yerekezaga muri Repubulika Iharanira...
20 October 2021 0

Gasabo: Umugore yatwitse moto n’ibindi bikoresho by’umugabo we kubera...

Umugore witwa Mukampabuka Beatrice, wo mu mu mudugudu wa Rugina ,mu murenge...
20 October 2021 0

Ingaboz’u Rwanda zasobanuye uko zinjiye ku butaka bwa DR Congo...

Ingabo z’u Rwanda [RDF] zatangaje ko ku wa Mbere, i Bugeshi mu Karere ka...
19 October 2021 0

U Burundi nabwo bwashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo muri...

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, ku mupaka wa Nemba mu Karere...
19 October 2021 0

Rutsiro:Minisitiri Gatabazi yijeje ubufasha abagororerwa Iwawa

Bamwe mu bagororewe n’abagororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa...
19 October 2021 0

RDC: Ambasaderi Karega yavuze ku mirwano yavuzwe hagati ya RDF na...

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent...
19 October 2021 0