Abaturage bo mu murenge wa Tumba mu karere ka Rulindo,batunguwe na mugenzi wabo wahoze mu rwego rw’umutekano rwa Local Defense wiyahuye yiturikirijeho Gerenade agahita apfa .
Ibi Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 3 Kanama 2023,bibera mu Murenge wa Tumba,Akagari ka Musezero,Umudgudu wa Karambi.
Uyu mugabo witwa Sinabamenye Protais w’imyaka 44 wari usanzwe ari umusekirite kuri Sacco y’iwabo ngo yikingiranye mu nzu arangije yiturikirizaho grenade nkuko abaturage babibwiye (…)
Abaturage bo mu murenge wa Tumba mu karere ka Rulindo,batunguwe na mugenzi wabo wahoze mu rwego rw’umutekano rwa Local Defense wiyahuye yiturikirijeho Gerenade agahita apfa .
Ibi Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 3 Kanama 2023,bibera mu Murenge wa Tumba,Akagari ka Musezero,Umudgudu wa Karambi.
Uyu mugabo witwa Sinabamenye Protais w’imyaka 44 wari usanzwe ari umusekirite kuri Sacco y’iwabo ngo yikingiranye mu nzu arangije yiturikirizaho grenade nkuko abaturage babibwiye TV1.
Aba baturage bavuze ko iyi grenade yaba yarayihawe ubwo yari mu kazi ka Local defense.
Kugeza ubu ntiharamenyakana impamvu yo kwiyahura akoresheje gerenade gusa ubuyobozi bwemeje aya makuru buvuga ko hari gukorwa iperereza.
Uyu mugabo asize umugore na’abana bane
Ni mu gihe Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Kinihira gukorerwa isuzuma.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *