skol
fortebet

Rusizi: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bato bakoraga impushya mpimbano zo gutwara ibinyabiziga

Yanditswe: Friday 08, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ukwakira Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi yafashe uwitwa Kwizera Fabrice w’imyaka 22 na Irakoze Justin w’imyaka 16, bafashwe barimo gukora impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga gategori B. Bafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Bugarama, Akagari ka Pera, Umudugudu wa Kabusunzu.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bituma bafatirwa mu cyuho.

Yagize ati”Tukimara kubona ayo makuru twagiye aho batubwiye babikorera tubasanga mu nzu (Kwizera na Irakoze). Bari bafite perime imwe y’inyiganano bari bamaze gukora iri mu mazina ya Kwizera Fabrice, bari bafite indi perime nzima ari nayo bifashisha bahimba izindi. Muri mudasobwa bari bafitemo indi perime barimo gukora itararangira.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko bariya bantu bafata Perime nzima bakayishyira muri mudasobwa bakagenda bahindura ibiriho. Ni ukuvuga bakuraho ifoto bagashyiraho indi bashaka, bagakuraho amazina bagashyiraho andi bashaka ndetse bagahindura n’imibare iranga perime. Kwizera Fabrice nawe yari yaje gukoresha perime ngo yari kwishyura Irakoze Justin amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye gukangurira abantu kwirinda ibyaha, yibutsa abantu ko bagomba kunyura mu nzira zemewe kugira ngo babone impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Ati” Biriya bintu bakora ni icyaha, nibibahama bazahanwa hakurikijwe amategeko. Buri gihe dukangurira abantu kugana amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka kugira ngo bagere ku bizamini bibemerera gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga. Ababirengaho bagashaka kunyura mu nzira z’ubusamo bazajya bafatwa babihanirwe kuko n’ubundi iyo perime mpimbano ntiwayigenderaho kabiri utarayifatanwa.”

Yakomeje agaragaza ko abantu bashaka gutwara ibinyabiziga batabifitiye ubushobozi(nta bizamini bakoze) ni bamwe mu bateza impanuka za hato na hato zo mu muhanda kuko baba batwara ibinyabiziga batabizi.Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi agatangirwa ku gihe.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muganza kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa