skol
fortebet

Rusizi: RIB yafunze abantu 11 barimo ba gitifu 2 b’imirenge

Yanditswe: Wednesday 15, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abantu 11 barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ibiri batawe muri yombi mu Karere ka Rusizi, bakurikiranyweho gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.
Abafunzwe barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashonga, Uw’Umurenge wa Rwimbogo, uwahoze ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri cya Muhehwe n’abandi.
Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) (...)

Sponsored Ad

Abantu 11 barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ibiri batawe muri yombi mu Karere ka Rusizi, bakurikiranyweho gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.

Abafunzwe barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashonga, Uw’Umurenge wa Rwimbogo, uwahoze ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri cya Muhehwe n’abandi.

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko abafunzwe bakoze ibi byaha mu bihe bitandukanye, aho batangaga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko bayaha ba rwiyemezamirimo mu gihe cy’iyubakwa ry’amashuri mu Karere ka Rusizi ndetse bakagirana na ba rwiyemezamirimo ayo masezerano arimo inyungu zidafite ishingiro.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko nta na rimwe abanyereza umutungo wa Leta bazihanganirwa.

Ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze ibyaha nk’ibi akoresha umutungo wa Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, awukoresha mu nyungu ze bwite. Ibi ni ibyaha bihanwa n’amategeko.”

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha ndetse hanashakishwa n’abandi bakekwa muri ibyo byaha.

Ku cyaha cyo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, baramutse bahamwe n’iki cyaha bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya 2.000.000 Frw ariko atarenze 5.000.000 Frw.

Ku cyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, babihamijwe n’urukiko bahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’amafaranga y’u Rwanda angana na 50% by’agaciro k’amafaranga yahombeje Leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa