skol
fortebet

Rusizi: RIB yafunze abantu 6 bakekwaho gusagarira umucamanza

Yanditswe: Tuesday 13, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

RIB yafunze abantu batandatu (06) bakurikiranweho gusagarira umucamanza no kuvogera inyubako y’urukiko rw’ibanze rwa Kamembe tariki ya 09 Nyakanga 2021.
Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mugihe iperereza rikomeje kugirango dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
u wa gatanu tariki ya 09 Nyakanga 2021, ahagana i saa moya za mu gitondo,abagore basaga mirongo itanu bo mu Karere ka Rusizi bakoze igisa nk’imyigaragambyo bafata mu mashati umucamanza ku Rukiko mu Karere ka Rusizi (...)

Sponsored Ad

RIB yafunze abantu batandatu (06) bakurikiranweho gusagarira umucamanza no kuvogera inyubako y’urukiko rw’ibanze rwa Kamembe tariki ya 09 Nyakanga 2021.

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mugihe iperereza rikomeje kugirango dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

u wa gatanu tariki ya 09 Nyakanga 2021, ahagana i saa moya za mu gitondo,abagore basaga mirongo itanu bo mu Karere ka Rusizi bakoze igisa nk’imyigaragambyo bafata mu mashati umucamanza ku Rukiko mu Karere ka Rusizi bavuga ko uwabashishikarije kujya mu bucuruzi ry’ihererekanya ry’amafaranga rizwi nka Pyramide yatawe muri yombi nyuma akaza kurekurwa yakurikiranwa n’amategeko.

Aba bagore bari bariye karungu bibaza ukuntu uwitwa Niyoyankunze Esperance ari kwidegembya yarabibye asaga Miliyoni magana atanu y’u Rwanda (500.000.000Frw) mw’ihererekanya ry’amafaranga mu kiswe Blessing akabacikira mu Mujyi wa Kigali nyuma akaza gufatwa agashyikirizwa RIB nyuma bakamubona i Kigali kandi atarabishyuye.

Aba baturage bavuga ko bashishikarijwe kujya muri irihererekanya ry’amafaranga (pyramide) babeshywa ko ari Ibimina mu buryo bubiri hari ikitwa ‘Ujama’ ndetse na ‘Blessing’ baje kwamburirwamo bandikira Minisitiri w’intebe kuwa 01 kamena 2021 basaba Leta ko yabafasha kwishyuza ababambuye amafaranga yabo.

Niyoyankunze Esperance wari warabashishikarije ku jya muri iyi pyramide yitwa Blessing yaje kuva mu karere ka Rusizi aho atuye akaba ari naho yakoreye ibikorwa byose ahungira ikigali aza gufatirwayo ashyikirizwa RIB n’ubushinjacyaha ntiyazanwa kuburanishirizwa i Rusizi nkuko abandi babazana.

Ku itariki ya 04 Nyakanga2021, Rugwiro Nadine na Nyirabashongore Laetitia bashinze pyramide yitwa Ujamaa batawe muri yombi na RIB, barafunzwe mugihe iperereza rigikorwa kugirango bashyikirizwe urukiko.

Niyoyankunze Esperence washinze pyramide yitwa Blessing yafashwe mbere yabo, aza kurekurwa mu buryo abaturage bavugako batazi,ikimina kimwe cyari kigizwe n’abantu 500.

Ku munsi w’ejo,Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda rwamaganye ibi bikorwa bigayitse by’urugomo no gusagarira abakozi b’Urukiko rw’Ibanze rwa Kamembe barimo Umucamanza n’Umwanditsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa