skol
fortebet

Rusizi: Umugore w’ imyaka 32 yakubiswe n’ inkuba arapfa

Yanditswe: Thursday 02, Mar 2017

Sponsored Ad

Umugore witwa Mateso Espérance wari ufite imyaka 32, bivugwa ko yari atwite inda y’amezi 6, yakubitiwe n’inkuba iwe mu rugo mu mudugudu wa Kamabuye, akagari ka Ntendezi,mu murenge wa Ruharanbuga, mu karere ka Nyamasheke,aho ngo yamukubitiye mu nzu ahita ashiramo umwuka.
Umukozi ushinzwe irangamimirere n’ibibazo by’abaturage muri uyu murenge Mukama Emmanuella yavuze ko byabaye saa cyenda n’iminota 10 z’igicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, ubwo nyakwigendera yari ari mu nzu mu mvura nyinshi yagwaga (...)

Sponsored Ad

Umugore witwa Mateso Espérance wari ufite imyaka 32, bivugwa ko yari atwite inda y’amezi 6, yakubitiwe n’inkuba iwe mu rugo mu mudugudu wa Kamabuye, akagari ka Ntendezi,mu murenge wa Ruharanbuga, mu karere ka Nyamasheke,aho ngo yamukubitiye mu nzu ahita ashiramo umwuka.

Umukozi ushinzwe irangamimirere n’ibibazo by’abaturage muri uyu murenge Mukama Emmanuella yavuze ko byabaye saa cyenda n’iminota 10 z’igicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, ubwo nyakwigendera yari ari mu nzu mu mvura nyinshi yagwaga itarimo umuyaga n’inkuba nyinshi, ngo inkuba imwe rukumbi yakubise ngo ni yo yahise imuhitana.

Yagize ati’’ Iyo nkuru mbi yatugezeho turi ku murenge kuko hagwaga imvura nyinshi cyane ariko itari irimo imiyaga myinshi n’inkuba nyinshi nk’uko byari bisanzwe, haza gukubita inkuba ya rutura ku buryo natwe ku murenge hafi ya twese twaguye igihumure. “

yu muyobozi yakomeje avuga ko haje gushira umwanya bakumva ku kagari bahamagaye bababwira iby’urwo rupfu, nabo bagahita bashakisha icyakorwa ngo umurambo we ugezwe ku kigo nderabuzima cya Kamonyi, unajyanwe mu bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma no kureba uko yatandukanywa n’uwo yari atwite.

Yakomeje agira ati “Amakuru twahawe n’abo mu muryango we n’ubuyobozi bw’umudugudu n’akagari ni uko nyakwigendera yavaga mu cyumba yari asanzwe araramo ajya mu cy’uruganiriro,imukubitira hagati na hagati ahita agwa aho ashiramo umwuka.’’

Umurambo ngo wahise ujyanwa ku kigo nderabuzima cya Kamonyi kiri hafi y’aho yari atuye, ubuyobozi bw’aka karere n’ibitaro bya Bushenge bahita batabara,umurambo ugezwa kuri ibi bitaro aho utegerejwe gukorerwa isuzuma no gutandukanya umwana na nyina kugira ngo bashyingurwe ukubiri.

Avugana n’Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru , mu ma saa moya n’igice z’ijoro, umuyobozi w’ibi bitaro,Dr
Nkurunziza Vedaste,yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wabagezeho utegereje
gukorerwa isuzuma.

Ati’’ tugiye kuwukorera isuzuma, habeho kumubaga,kugira ngo dukuremo uwo mwana
ashyingurwe ukwe, kuko iyo umuntu apfuye yari afite inda nkuru ari ko bigenda.’’

Ubuyobozi bw’uyu murenge bwasabye abaturage kwitondera inkuba z’ibi bihe by’imvura kuko zikunze kuhaba nubwo zari zitarakora ibara nk’iri,bagakurikiza amabwiriza bahabwa n’ubuyobozi ku byerekeranye n’ibihe by’imvura nyinshi.

Ku itariki nk’iyi mu kwezi gushize, na bwo mu murenge wa Giheke wo mu karere ka
Rusizi wegeranye n’uyu, inkuba yishe inka 2 n’intama 6 zo mu rugo rumwe,isiga
n’umukobwa w’imyaka 18 waho ari igisenzegeri.

Nyakigendera wari usanzwe mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, asize umugabo n’abana 3, iyi nda yari iya 4. Umurambo urashyingurwa kuri uyu wa kane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa