Rusizi: Umusore w’ imyaka 27 yiteye inkota mu mutima apfira mu maboko y’ abari bamujyanye kwa muganga
Yanditswe: Saturday 24, Dec 2016
Uwiragiye Jean Marie Vianney wari utuye mu murenge wa Nkanka mu kagari ka Kamanyenga umudugudu wa Murambi yiteye icyuma mu mutima apfira mu maboko y’ abari bamujyanye kwa muganga
Uyu musore yiteye icyuma mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 rishyira 24 Ukuboza 2016 ubwo yari kumwe n’ umugabo wagabiranye inka basangira mu kabari.
Ngo Nyakwigendera yaje kwerekeza aho bokereza inyama, ajya mu gikoni afata inkota babagisha ariko mucoma ntiyamenya ko yayifashe, nibwo yahise aza aho yanyweraga abaza (…)
Uwiragiye Jean Marie Vianney wari utuye mu murenge wa Nkanka mu kagari ka Kamanyenga umudugudu wa Murambi yiteye icyuma mu mutima apfira mu maboko y’ abari bamujyanye kwa muganga
Uyu musore yiteye icyuma mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 rishyira 24 Ukuboza 2016 ubwo yari kumwe n’ umugabo wagabiranye inka basangira mu kabari.
Ngo Nyakwigendera yaje kwerekeza aho bokereza inyama, ajya mu gikoni afata inkota babagisha ariko mucoma ntiyamenya ko yayifashe, nibwo yahise aza aho yanyweraga abaza abo basangiraga ngo muzi uko umuntu yiyica?
Yahise afata iyo nkota ayitera mu mutima ahita agwa hasi ariko abari aho mu kabari bahise bamutwara kwa muganga apfira mu nzira.
Abaturanyi b’uyu musore bari bafite umujinya mwinshi, batangaje ko uyu musore azize uwo mugabo bahanye inka.
Bateraga hejuru ngo bashaka kwica uyu mugabo wasangiraga na nyakwigendera na nyiri akabari, inzego z’umutekano n’ubuyoboyozi barahagoboka.
Umuyobozi w’umurenge wa Nkanka Uwambaje Aimée Sandrine, yavuzeko aya makuru ari ko ameze ariko batahamya niba yiyishe cyangwa yishwe.
Yagize ati: “Kugeza izi saha ntabwo nabihamya natwe amakuru dufite ni uko yiteye icyuma, ariko nabwo sinayahagararaho kimwe n’uko ashobora kuba yishwe cyangwa yiyishe dutegereje ibisubizo bya Polisi kuko niyo iri mu iperereza turaza kumenya uko byifashe nibaduha ibisubizo.”
Uyu muyobozi avuga ko bateganyije inama y’umutekano nyuma yo kuva gushyingura uyu nyakwigendera upfuye akiri ingaragu.
Uwiragiye Jean Marie Vianney apfuye nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye. Umugabo basangiraga na nyir’ akabari kazwi nko kwa Rafiki bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nkanka, naho umurambo wahise ujyanwa ku kigo nderabuzima cya Nkanka.
Src: Umuseke
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *