skol
fortebet

Rutsiro:Minisitiri Gatabazi yijeje ubufasha abagororerwa Iwawa

Yanditswe: Tuesday 19, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Bamwe mu bagororewe n’abagororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa baragaragaza imbogamizi z’uko iyo bageze hanze babura icyo bakora mu myuga bize.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie Vianney yabijeje ko ibyo bibazo bigiye gukemuka mu minsi ya vuba.

Ibi byagaragarijwe mu ruzinduko minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yagiriye mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Boneza ku kirwa cya Iwawa ahagororerwa urubyiruko rwakuwe mu bigo by’inzererezi bitandukanye mu Gihugu.

Umwe mu rubyiruko uhagororerwa yagize ati “iyo turangije kugororwa tugiye mu buzima bwo hanze biratugora cyane kuko tuba tugiye gutangira ubuzima bigatuma ibyo twize tubura aho tubishyirira mu bikorwa.”

Hari n’abandi mu rubyiruko rwo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kivumu ruherutse gutangariza UMURYANGO ko rwasoje amasomo rwaherewe Iwawa ariko ubu rukaba rwicaye nta kazi rufite, rukaba rwifuza guhurizwa hamwe rugakorerwa ama koperative kugira ngo rubashe kwiteza imbere .

Gatabazi Jean Marie Vianey, Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihuguyahumurije uru rubyiruko arubwira ko hari icyo Leta igiye gukora ku mbogamizi bafite.

Gatabazi Jean Marie Vianey ati “Mugomba kubaka ubucuti kugira ngo nimuva mu kigo ngororamuco muzabe aba mbere mu guhuriza imbaraga hamwe kugira ngo na leta izabashe kubafasha namwe hari icyo mugaragaza ko mwakoze.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV yakomeje abizeza ko agiye kuvugana n’abayobozi b’Uturere bakajya baza gusura abaturage babo bagororerwa Iwawa,banasubira mu buzima bwo hanze bakabakira, bakabafasha kwibumbira hamwe no kubakurikirana.

Ikindi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasezeranyije uru rubyiruko ni uko amasomo barimo kwiga bazafashwa kwibumbira mu mashyirahamwe ubwo bazaba basoje ngo bahurize imbaraga hamwe, bizabafasha kudatatanya imbaraga ndetse bibateze imbere.

Mu kigo ngororamuco cya Iwawa harimo kugororerwa abasaga 1,593 baturuka mu ntara zose z’Igihugu biganjemo abazira gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge.

Alphred Ntakirutimana/Umuryango Rubavu





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa