skol

Rutsiro:Umwarimu yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 October 2021

Umwarimu wo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza, afunzwe akekwaho icyaha cyo gusambanya ku ngufu umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe.


Umuyobozi w’Umusigire w’Umurenge wa Boneza, Mbanzabugabo Jean Claude, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ibi byakozwe mu ijoro ryo wa Kabiri tariki 5 Ukwakira 2021, mu Kagari ka Bushaka, Umudugudu wa Bikono.

Ati “Ni byo koko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ni bwo uyu mwarimu, abagabo babiri bamuzanye ku Murenge bavuga ko bamusanze arimo gusambanya ufite ubumuga bwo mu mutwe. Basanze ari gutaka bamenyesha inzego z’umudugudu nibwo yafashwe azanwa ku Murenge natwe tumushyikiriza Polisi.”

Mbanzabugabo yaboneyeho kwibutsa abaturage gutangira amakuru ku gihe ku muntu uwo ari we wese wabonwa arimo gukora amahano nk’ariya.

Uyu mwarimu ukekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 31 ufite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe yahise agezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango.

Ukekwaho gusambanywa we yahise ajyanwa ku Bitaro bya Murunda muri One Stop Center ngo abashe kwitabwaho.

Hari amakuru avuga ko uyu mwarimu yari yanyoye inzoga mu gihe we ibyo ashinjwa abihakana akavuga ko ari ukumwanga kubera ko bamushinja kugira ibigambwa (amwe mu marozi akunze kugaragara mu karere ka Rutsiro).

Source:IGIHE

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kamonyi: Ikamyo yataye umuhanda igonga abarimu 2 umwe ahasiga...

Ikamyo ifite ibirango byo muri Uganda yerekezaga muri Repubulika Iharanira...
20 October 2021 0

Gasabo: Umugore yatwitse moto n’ibindi bikoresho by’umugabo we kubera...

Umugore witwa Mukampabuka Beatrice, wo mu mu mudugudu wa Rugina ,mu murenge...
20 October 2021 0

Ingaboz’u Rwanda zasobanuye uko zinjiye ku butaka bwa DR Congo...

Ingabo z’u Rwanda [RDF] zatangaje ko ku wa Mbere, i Bugeshi mu Karere ka...
19 October 2021 0

U Burundi nabwo bwashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo muri...

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, ku mupaka wa Nemba mu Karere...
19 October 2021 0

Rutsiro:Minisitiri Gatabazi yijeje ubufasha abagororerwa Iwawa

Bamwe mu bagororewe n’abagororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa...
19 October 2021 0

RDC: Ambasaderi Karega yavuze ku mirwano yavuzwe hagati ya RDF na...

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent...
19 October 2021 0