skol
fortebet

Ruvebana Antoine wabaye Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR afunzwe akekwaho gusambanya abakobwa

Yanditswe: Wednesday 22, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Ruvebana Antoine wigeze kuba Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR akurikiranyweho gusambanya abakobwa ku ngufu.

Sponsored Ad

Inkuru yatangajwe na IGIHE ivuga ko nta makuru menshi inzego z’ubutabera zitanga kuri dosiye y’uyu mugabo umaze iminsi akorwaho iperereza, gusa zivuga ko abo yasambanyije ari benshi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry yabwiye Flash FM ko aya amakuru ari impamo.

Ati “Nibyo koko akurikiranweho icyaha cyo gusambanya abakobwa ku ngufu, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.”

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira utifuje kugira byinshi atangaza kuri iyi dosiye yavuze ko kugeza ubu ayo makuru ariyo bari gutangaza ku mpamvu z’uburenganzira bw’abahohotewe.

Umwe mu banyamategeko bazi neza iby’iyi dosiye, yabwiye IGIHE ko ishobora kuba yarageze mu Bushinjacyaha, gusa Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yatangaje ko nta makuru yayo afite.

Ku rundi ruhande, bivugwa ko ku wa 11 Ukuboza 2021, aribwo Ruvebana yatawe muri yombi.

Hari andi makuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko Ruvebana yatangiye gusambanya abo bakobwa cyera bamwe batarageza n’imyaka y’ubukure.

Ngo bamwe yabashukishaga ibintu bitandukanye birimo n’imyambaro kugira ngo abigarurire.

Amakuru avuga ko abo bakobwa hafi ya bose yabasambanyije hagati ya 2003 na 2006.

Umwe mu bantu bazi neza uyu mugabo, yabwiye IGIHE ko nyuma y’aho bimenyekanye, we n’umugore we bahise batangira inzira iganisha kuri gatanya kuko uwo bashakanye yari yananiwe kubyihanganira.

Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko umwe mu bakobwa yasambanyije nawe amaze igihe kinini abana n’ihungabana ku buryo uko imyaka igenda ishira, arushaho kumererwa nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa