skol
fortebet

Rwamagana: Batawe muri yombi bazira kumenaho inzoga Gitifu w’akagari

Yanditswe: Saturday 26, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugore n’umugabo bo mu Mudugudu wa Rujambara mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana, batawe muri yombi bazira gukorera urugomo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari bakamumenaho urwagwa.

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu, Habineza Claude yamenweho inzagwa n’ibigage ku wa Kane tariki 24 Kamena ubwo we na bamwe mu bayobozi b’Imidugudu barimo kugenzura ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa, bajya kureba ko uyu muryango koko wahinduye urugo akabari.

Bahageze, basanze bari gucuruza urwagwa n’ikigage ndetse hari abantu bari akanyota,Gitifu w’akagari ababujije nyiri urugo aramufata hanyuma umugore we amumenaho urwagwa n’ikigage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Muhoza Théogène, yemereye IGIHE aya makuru

Ati “ Bamumenaho urwagwa, hanyuma agize ngo arababwira ibi n’ibi, umugabo aramufata umugore amusukaho urwagwa n’ikigage.”

Muhoza yakomeje avuga ko abari bari aho bahise batabara bafata umugore, umugabo we ariruka arabasiga, ngo hahise hoherezwa Dasso ijya kuzana uwo mugore, umugabo we na we ngo yaraye afashwe nijoro ubwo yageragezaga gucika ajya i Gatsibo.

Gitifu Muhoza yavuze ko mu Murenge wa Musha habarurwa abarwayi 19 ba Covid-19 ari nayo mpamvu mugenzi we w’akagari yakanguriraga aba bantu kwirinda.

Muhoza Théogène asaba abaturage kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kandi ufashwe yayarenzeho akirinda kurwanya inzego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa