skol
fortebet

Rwamagana: Inzego z’umutekano zarashe umusore wazirwanyije

Yanditswe: Sunday 16, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ahagana saa Cyenda z’ijoro rishyira kuri iki Cyumweru, tariki 16 Mutarama 2022, inzego z’umutekano mu Karere ka Rwamagana zarashe umusore w’imyaka 22 nyuma yo kuzirwanya.
Uyu musore yarashwe ubwo yari afashwe yuriye imodoka, ari gupakurura amakaro yari ihetse, yasabwa kubihagarika akarwanya inzego z’umutekano.
Meya w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yatangaje ko byabereye mu Kagari ka Ntunga mu Murenge wa Mwulire.
Yagize ati “Ni umusore w’imyaka 22 wari uri mu bajura bajyaga (...)

Sponsored Ad

Ahagana saa Cyenda z’ijoro rishyira kuri iki Cyumweru, tariki 16 Mutarama 2022, inzego z’umutekano mu Karere ka Rwamagana zarashe umusore w’imyaka 22 nyuma yo kuzirwanya.

Uyu musore yarashwe ubwo yari afashwe yuriye imodoka, ari gupakurura amakaro yari ihetse, yasabwa kubihagarika akarwanya inzego z’umutekano.

Meya w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yatangaje ko byabereye mu Kagari ka Ntunga mu Murenge wa Mwulire.

Yagize ati “Ni umusore w’imyaka 22 wari uri mu bajura bajyaga bapakurura imodoka zigeze ku gasozi, inzego z’umutekano zamufashe amaze gupakurura ikamyo ya mbere yari ipakiye amakaro. Yuriye iya kabiri atangiye kuyipakurura baba baramubonye bamumanuye bamubaza aho bagenzi be bari, ababwira ko agiye kuberekana, bageze hepfo akomeretsa umusirikare ku kananwa, bahita bamurasa.’’

Meya Mbonyumuvunyi yakomeje avuga ko batangiye gushyiraho uburyo bunoze bwo gucungira umutekano ako gace burimo gushyiraho irondo rihoraho ndetse rigafatanya n’izindi nzego z’umutekano zitandukanye kuko byagaragaye ko hakunze kwibirwa imodoka nyinshi bitewe no kuba hazamuka cyane.

Ibitekerezo

  • Urwanda nawe utaruzi,umuntu mbokoboko arwanya ute polisi,ubwoxe iyo mumwambika amapingu mugume mutwice namwe muzicwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa