Rwamagana: Umugabo yishe nyina anakomeretsa bikomye Papa we
Yanditswe: Wednesday 21, Jun 2023
Umugabo wo mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana akurikiranyweho kwica nyina amukubise umuhini mu mutwe ndetse no gukomeretsa se.
Amakuru aturuka i Rwamagana yemeza ko uyu mugabo yishe nyina witwa Mukankwaya Angelina bitewe n’uko yari yasinze.
Abazi uyu muryango bavuga ko uyu mugabo yagiranye amakimbirane n’umugore we aramukubita ahungira kwa nyirabukwe amusangayo, icyo gihe ababyeyi be bagerageje kumutabara abahukamo arabakubita biviramo nyina kuhasiga ubuzima.
Bahati Bonny (…)

Bahati Bonny Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu yatangarije IGIHE ducyesha iyi nkuru ko uyu mugabo yari yarananiranye ku buryo yari yarafungiwe n’ibiyobyabwenge.
Yagize ati “Yari asanzwe ari igihazi. Mbese yari umuntu wananiranye kuko n’ubushize yafatanywe ibiyobyabwenge arafungwa bamukatira imyaka irindwi arajurira barayigabanya bamukatira ine afunguwe ashaka umugore.”
Yongeyeho ko yari umuntu w’umusinzi ndetse ngo bikekwa ko n’ubundi yishe nyina yasonye agasembuye.
Yakomeje ati “Yari yanyweye yasinze ashaka gukubita umugore we aramuhunga amusanga iwabo ababyeyi be baje gukiza arabakubita nyina arapfa, na se yari yamukubise.”
Umubiri wa nyakwigendera washyinguwe ku wa Kabiri, tariki ya 20 Kamena 2023 mu gihe ukekwa afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Muyumbu mu gihe iperereza ku cyaha akurikiranyweho rikomeje.
Inkuru ya Igihe
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *