Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwafunze Turahirwa Moses, nyiri inzu itunganya imyambaro ashinjwa ibyaha by’inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry, yemeje ko nyuma y’uko Turahirwa Moïse atumijwe ngo yisobanure ku byaha akekwaho hemejwe ko “iperereza ari gukorwaho rikomeza afunzwe.”
Dr Murangira avuga ko mu byaha Turahirwa yabazwaga hiyongereyeho “gukoresha ibiyobyabwenge” nk’uko ibipimo bya Laboratwari y’ibimenyetso bya giganga (...)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwafunze Turahirwa Moses, nyiri inzu itunganya imyambaro ashinjwa ibyaha by’inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry, yemeje ko nyuma y’uko Turahirwa Moïse atumijwe ngo yisobanure ku byaha akekwaho hemejwe ko “iperereza ari gukorwaho rikomeza afunzwe.”
Dr Murangira avuga ko mu byaha Turahirwa yabazwaga hiyongereyeho “gukoresha ibiyobyabwenge” nk’uko ibipimo bya Laboratwari y’ibimenyetso bya giganga bikoreshwa mu butabera byabigaragaje.
Hamaze iminsi mike hasohotse urwandiko rw’inzira bigaragara ko rwatanzwe n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, ruriho ko Turahirwa usanzwe ari umusore, “yahinduye igitsina” akaba ari umugore.
Mu minsi ishize, Turahirwa yavuze ko mu Rwanda ariho honyine bamwemerera kunywa urumogi.
Ati “Mu Rwanda ni cyo gihugu ku Isi kinyemerera kunywa umuti w’itabi ry’urumogi mu ruhame no mu busitani bwa Kigali nta nkomyi.’’
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *