skol
fortebet

U Burundi nabwo bwashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo muri FLN

Yanditswe: Tuesday 19, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, igihugu cy’u Burundi cyashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo mu mutwe w’iterabwoba wa FLN.

Sponsored Ad

Aba barwanyi bashyikirijwe u Rwanda nyuma y’uko u Rwanda na rwo rushyikirije u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe wa RED Tabara bafatiwe ku mupaka w’u Rwanda.Icyo gikorwa cyabaye kuwa 30 Nyakanga 2021 nabwo ku Mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, uhuza u Rwanda n’u Burundi.

Bariya barwanyi 19 b’Umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda muri Nzeri umwaka ushize wa 2020.

Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda,Brig Gen Vincent Nyakarundi,icyo gihe yatangaje ko yashimiye EJVM yafashije kugira ngo abo barwanyi bashyikirizwe u Burundi, yizeza ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’abandi mu guharanira umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ati “Uyu munsi , guhererekanya abarwanyi 19 b’Abarundi bijyanye n’umuhate w’ubuyobozi bw’u Rwanda mu guharanira amahoro arambye mu karere, umutekano ndetse no guharanira kubana neza n’abaturanyi.”

Umuyobozi ushinzwe Ubutasi mu Ngabo z’u Burundi, Col Ernest Musaba, nawe yavuze ko kuva yagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda umwaka ushize byatanze umusaruro w’ubufatanye mu guharanira umutekano hagati y’ibihugu byombi.

Yakomeje agira ati “Iki gikorwa cyo gushyikiriza u Burundi aba barwanyi b’Abanyabyaha, bije nyuma y’uko natwe hari abanyabyaha twashyikirije u Rwanda. Ibikorwa by’ubufatanye bizakomeza mu gucunga umutekano hagati y’ibihugu byombi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa