skol
fortebet

U Rwanda rwaje ku mwanya wa 6 ku isi mu bihugu bitekanye ku bagenzi bagenda bonyine

Yanditswe: Friday 21, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Bounce (usebounce.com) bwashyize u Rwanda ku mwanya wa gatandatu mu bihugu bitekanye ku Isi by’umwihariko ku bagenzi bagenda ari bonyine (solo travellers).
U Rwanda rukaba ari na cyo gihugu cyonyine muri Afurika kigaragara ku rutonde rw’ibihugu 10 bya mbere ku isi.
Icyo kigo cyakoze ubwo bushakashatsi mu mwaka ushize, gitangaza ko cyagendeye ku ngingo ebyiri gishyira ibibhugu ku rutonde, ari zo ikigereranyo cy’ibyaha n’ikigereranyo cy’umutekano, cyane ko ku (...)

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Bounce (usebounce.com) bwashyize u Rwanda ku mwanya wa gatandatu mu bihugu bitekanye ku Isi by’umwihariko ku bagenzi bagenda ari bonyine (solo travellers).

U Rwanda rukaba ari na cyo gihugu cyonyine muri Afurika kigaragara ku rutonde rw’ibihugu 10 bya mbere ku isi.

Icyo kigo cyakoze ubwo bushakashatsi mu mwaka ushize, gitangaza ko cyagendeye ku ngingo ebyiri gishyira ibibhugu ku rutonde, ari zo ikigereranyo cy’ibyaha n’ikigereranyo cy’umutekano, cyane ko ku muntu wese ugiye gufata urugendo rwo mu mahanga ari wenyine ibyo abanza kwibazaho cyane ari umutekano usesuye w’igihugu agiye gusura.

Urwo rutonde rugaragaraho ibihugu byinshi byo ku mugabane w’u Burayi, mu gihe u Rwanda n’u Buyapani ari byo bihugu byo ku mugabane w’Afurika n’uw’Asia biri mu bihugu 10 bya mbere.

U Busuwisi (Switzerland) ni bwo buza ku mwanya wa mbere aho bufite amanota 21.7 mu kigereranyo cy’ibyaha, n’amanota 78.3 ku kigereranyo cy’umutekano.

Bukurikiwe na Slovenia ifite amanota 22.3 mu kigereranyi cy’ibyaha na 77.7 ku kigereanyo cy’umutekano.

U Buyapani ni bwo buza ku mwanya wa 3 bukaba n’ubwa mbere muri Asia, aho bufite amanota 22.4 mu kigereranyo cy’ibyaha na 77.7 mu kigereranyo cy’umutekano.

Georgia, Iceland, u Rwanda, Croatia, Czech Republic, Austria na Denmark ni byo bihugu byuzuriza urutonde rw’ibihugu 10 bihiga ibindi ku Isi mu mutekano w’abatembera uw’umwe.

U Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu guharanira ko umutekano w’abari mu gihugu n’umutungo wabo uba ntamakemwa, izo mbaraga zikaba zigaragarira mu kubaka inzego z’umutekano zihamye kandi zikorana ku rwego rwo hejuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa