skol
fortebet

U Rwanda rwavuze icyo rwiteguye gukora igihe intambara yo muri RDC yakomeza kuruhungabanya

Yanditswe: Friday 27, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda, Alain Mukurariranda yabwiye Ijwi ry’Amerika, ko u Rwanda rushyigikiye amahoro arambye mu karere ariko ko rutazemera uhungabanya umudendezo w’abaturage barwo.
Ibi yabivuze nyuma y’aho kuwa 23 Gicurasi uyu mwaka,ingabo bivugwa ko ari iza RDC zivugwaho gufatanya na FDLR zirashe ibisasu mu karere ka Musanze byangiza ibintu byinshi ndetse bihungabanya n’umutekano w’abaturage.
Mukurarinda yavuze ko u Rwanda nta nkunga iyo ari yo yose rutera inyeshyamba z’umutwe (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda, Alain Mukurariranda yabwiye Ijwi ry’Amerika, ko u Rwanda rushyigikiye amahoro arambye mu karere ariko ko rutazemera uhungabanya umudendezo w’abaturage barwo.

Ibi yabivuze nyuma y’aho kuwa 23 Gicurasi uyu mwaka,ingabo bivugwa ko ari iza RDC zivugwaho gufatanya na FDLR zirashe ibisasu mu karere ka Musanze byangiza ibintu byinshi ndetse bihungabanya n’umutekano w’abaturage.

Mukurarinda yavuze ko u Rwanda nta nkunga iyo ari yo yose rutera inyeshyamba z’umutwe wa M23 ndetse ko rwari rufite uburenganzira bwo kurasa kuri RDC nyuma y’ibyo bisasu byavuye ku butaka bwayo bikagwa mu Rwanda gusa yemeza ko rwahisemo gufatanya n’ibihugu byo mu karere mu gushaka umutekano urambye.

Abajijwe icyo u Rwanda ruzakora igihe iyi ntambara yo muri RDC yaba igize ingaruka ku mutekano warwo,Mukurarinda yagize ati "Intambara yatwegera itatwegera umutekano ni wose ku butaka bw’u Rwanda,umupaka urarinzwe,nta kibazo gihari.

Bibaye ngombwa ko u Rwanda rugomba kugira icyo rukora cyakorwa kuko ruhora rwiteguye ariko nkuko nabivuze,nubwo hari ibiasasu byarashwe mu Rwanda nta mpamvu y’uko rwasubiza rurasa hari uburyo n’aho abantu baganirira ibyo bibazo...ntabwo rirarenga ku buryo wavuga ko u Rwanda rugomba kwinjira mu mirwano.Icyo nakwizeza abanyarwanda nuko umutekano ari wose,urarinzwe kandi n’inkiko z’u Rwanda zirarinzwe uko bikwiye."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa