skol

U Rwanda rwikomye Amerika ikomeje gushyigikira RDC,rwiyemeza kurinda ubusugire bwarwo

Yanditswe: Tuesday 28, Feb 2023

featured-image

Guverinoma y’u Rwanda yikomye Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje gushyigikira Guverinoma ya RDC, mu kumvikanisha ko ibibazo icyo gihugu gifite biterwa n’u Rwanda.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, u Rwanda ruvuga ko rushima imyanzuro yose yagiye ifatwa irimo iherutse kubera iya Addis Ababa y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Guverironoma y’u Rwanda kandi ivuga ko ishima umusanzu w’umuryango mpuzamahanga byumwihariko (…)

Guverinoma y’u Rwanda yikomye Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje gushyigikira Guverinoma ya RDC, mu kumvikanisha ko ibibazo icyo gihugu gifite biterwa n’u Rwanda.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, u Rwanda ruvuga ko rushima imyanzuro yose yagiye ifatwa irimo iherutse kubera iya Addis Ababa y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Guverironoma y’u Rwanda kandi ivuga ko ishima umusanzu w’umuryango mpuzamahanga byumwihariko itangazo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, iry’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’irya Leta Zunze Ubumwe za America.

U Rwanda rwavuze ko imyanzuro yafashwe ari ishyigikira isanzweho yafashwe n’inzego z’akarere harimo amasezerano ya Luanda n’aya Nairobi, byose bigamije gushakira umuti ibibazo bya Congo, biciye mu biganiro.

Gusa ikavuga ko hari igikomeje kwirengagizwa cy’umutwe wa FDLR wakunze guhungabanya umutekano w’u Rwanda, none ubu ukaba ukomeje gukorana na FARDC.

Tariki 22 Gashyantare Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasohoye itangazo, rishima intambwe ziri guterwa mu kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ariko zikoma u Rwanda, zirusaba guhagarika ubufasha ruha M23, no kuvana ingabo zarwo muri Congo.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko ibyatangajwe na Amerika aho gufasha mu rugendo rwo gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo, ahubwo “igamije kuyibangamira, aho ikomeza kwemeza imvugo iyobya yafashwe Guverinoma ya Congo yo guhirikira ibibazo ku Rwanda.”

“Uku gukomeza kunanirwa k’umuryango mpuzamahanga mu kwamagana Guverinoma ya RDC ku mikoranire yayo na FDLR, biha imbaraga RDC zo gukomeza guha intwaro no gukorana n’uwo mutwe wakoze Jenoside, ukaba umaze igihe ugaba ibitero ku Rwanda ufatanyije n’ingabo za Congo.”

Itangazo rikomeza rigira riti “Ibi ni ikibazo gikomeye ku mutekano w’u Rwanda. FDLR si umutwe udafite icyo utwaye, umugambi wayo hamwe na FARDC ni ugutera u Rwanda.”

U Rwanda ruvuga ko uyu mutwe ari imbogamizi ku mutekano warwo, rugasaba ko uyu mutwe udakwiye kwirengagizwa cyangwa ngo ufatwe nk’udateye impungenge mu gihe uri gukorana na FARDC.

U Rwanda rwavuze ko rudashobora kwirara ngo rurebere mu gihe umutekano n’ubusugire bwarwo bibangamiwe.

Bati “Kubera umutekano w’u Rwanda, hafashwe ingamba z’ubwirinzi kugira ngo hatagira uvogera ikirere n’imipaka yacu. Ingabo ziteguye guhangana n’icyo aricyo cyose cyashaka kwambuka umupaka, uko cyaba kimeze kose. Ntabwo tuzemera na rimwe ko hari umutwe n’umwe ugera mu Rwanda, umutekano w’igihugu cyacu n’abaturage bacu urarinzwe.”

U Rwanda rwatangaje ko rwiteguye gukomeza gufatanya n’abandi mu karere, mu gushakira ibisubizo ibibazo by’umutekano bihari, gusa rutanga umuburo ko “tutazigera twemera na rimwe ko impungenge ku mutekano wacu zirengagizwa cyangwa ziteshwa agaciro.”

Icyakora u Rwanda rwatangaje ko inzego z’umutekano zarwo na zo ubu ziryamiye amajanja nyuma yuko DRC ikomeje kugaragaza ubushake bwo gushoza intambara ku Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa