skol
fortebet

U Rwanda rwohereje abandi basirikare b’inyongera 750 muri Centrafriue

Yanditswe: Tuesday 03, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare b’inyongera 750 mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Repubulika ya Centrafurika.
Uyu munsi, itsinda ry’abasirikare 300 riyobowe na Lt Col Patrick Rugomboka ryahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ryerekeza i Bangui.
Guhera mu 2014, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique. Ni kimwe mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA).
Hejuru yo kurinda (...)

Hejuru yo kurinda umutekano no kugarura amahoro muri Centrafrique, Ingabo z’u Rwanda muri icyo gihugu guhera mu 2016 zifite inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2020,Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yohereje ingabo zo kurinda umutekano w’ingabo zayo zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique no kubungabunga ibikorwa by’amatora byari muri icyo gihugu.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda, ryavugaga ko izi ngabo zagiye gushyigikira izari zisanzwe muri icyo gihugu zibasiwe n’inyeshyamba zishyigikiwe na François Bozizé wabaye Perezida hagati ya 2003 na 2013.

Kuwa 21 Ukuboza 2020,Perezida Kagame yavuze ko hari imitwe y’inyeshyamba ishyigikiye uwahoze ari Perezida François Bozizé,yashotoye ingabo z’u Rwanda ariyo mpamvu bafashe umwanzuro wo kohereza izindi zo kuzifasha.

Icyo gihe yavuze ko hari ibitero byari biherutse kuba bikozwe n’imitwe yitwaje intwaro byagambiriye n’ingabo z’u Rwanda zisanzwe ziri mu butumwa bwa ONU bwo kubungabunga amahoro.

Yavuze ko abasirikare u Rwanda rwohereje bari bafite "amategeko y’akazi atandukanye" n’ay’abahasanzwe,bityo bizatuma bashobora kurinda ingabo zarwo zihasanzwe, abaturage ba Centrafrique, abapolisi u Rwanda ruhafite ndetse no gucunga umutekano mu matora yimirije.

Yavuze ko imitwe izagerageza kugaba ibitero ku basirikare b’u Rwanda "rwose iziboneraho".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa