skol
fortebet

Ubuyobozi bw’isoko ry’Inkundamahoro bwafashe ingamba zikumira abakomeje kuryiyahuriraho

Yanditswe: Friday 20, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’isoko ry’Inkundamahoro riri Nyabugogo bwafashe ingamba zikomeye zo kurinda ko hariya hantu hakomeza kubera ibikorwa byo kwiyahura nyuma y’uko mu minsi ishize humvikanye abantu 3 bahiyahuriye,2 muri bo bakahasiga ubuzima.
Nkuko amakuru dukesha UKWEZI abitangaza,ubuyobozi bwa ririya soko bwongereye umubare w’abahacungira umutekano ndetse bubaha ibikoresha bihambaye kugira ngo babuze abiyahuzi kubigeraho.
Iki kinyamakuru kivuga ko abacunga umutekano kuri ririya soko bahawe (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’isoko ry’Inkundamahoro riri Nyabugogo bwafashe ingamba zikomeye zo kurinda ko hariya hantu hakomeza kubera ibikorwa byo kwiyahura nyuma y’uko mu minsi ishize humvikanye abantu 3 bahiyahuriye,2 muri bo bakahasiga ubuzima.

Nkuko amakuru dukesha UKWEZI abitangaza,ubuyobozi bwa ririya soko bwongereye umubare w’abahacungira umutekano ndetse bubaha ibikoresha bihambaye kugira ngo babuze abiyahuzi kubigeraho.

Iki kinyamakuru kivuga ko abacunga umutekano kuri ririya soko bahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga bizwi nk’ibyombo byo kujya bahanahana amakuru mu gihe babonye umuntu ushaka kwiyahura.

Ubuyobozi bw’iri soko kandi bwabujije abantu kwegera ibyuma bitangira abantu bizwi nka Garde-fous ndetse ngo uri kwegera ibyuma byashyizweho acibwa amande.

Niyonshuti Rwamo Emile uyobora Inkundamahoro, yagize ati “Ubu tuzajya dukora ubugenzuzi buhoraho kandi ubu nta n’umuntu wemerewe guhagarara ku mabaraza kuri ibi byuma biri ku mpande z’iyi nyubako kandi birarebwa n’ushinzwe umutekano na ba mutwarasibo.”

Ubuyobozi bwa ririya soko kandi bwashyizeho ba Mutwarasibo mu matsinda y’abacuruzi ndetse banahawe impuzankano ibaranga bazajya babuza abantu kwegera turiya twuma.

Iyi nyubako y’Inkundamahoro ikomeje kugarukwaho cyane kubera abantu bakomeje kuyiyahuriraho.

Kuwa gatatu taliki 02/06/2021,kuri iyi nyubako y’ubucuruzi ya Koperative Inkundamahoro i Nyabugogo hatoraguwe umurambo wa Me Bukuru Ntwali,wahiyahuriye mu gitondo.

Kuwa 15 z’uku kwezi nabwo hari undi mugabo w’imyaka 40 wahiyahuriye ahita apfa.Uyu mugabo yagiye mu igorofa rya Gatandatu y’nyubako y’inkundamahoro arurira ahita asimbuka arapfa.

Kuwa 18 z’Uku kwezi nabwo,umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 wakoraga akazi k’ubukarani,yiyahuriye kuri iyi nyubako gusa ntiyapfa kuko yasimbutse aturutse kuri etaje ya 2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa