skol

Ukekwaho ubujura mu karere ka Rubavu yarashwe mu kico n’inzego z’umutekano

Yanditswe: Monday 10, Jul 2023

featured-image

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 9 Nyakanga 2023,inzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu zarashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 25, akekwaho ubujura arapfa.

Ibi byabereye mu Kagari ka Gikombe , mu Murenge wa Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, HARERIMANA Emmanuel Blaise, yemeje ayo makuru atangaza ko uyu mugabo yarashwe amaze kwambura abaturage.

Yagize ati “Byabaye mu ijoro ry’ejo. Ni amakuru agikurikiranwa gusa yari ari kwiba, yambura abantu, inzego ziracyakora iperereza.”

Gitifu yongeyeho ati” “Ni ugukomeza tugafatanya, amakuru agatangirwa ku gihe,nyuma waba ugiye kubona imbogamizi agatanga amakuru ku gihe, abantu bashaka kwambura abandi, kurya iby’abandi batabikoreye, bakabivamo rwose, cyangwa niba yiyemeje kubijyamo akaba yiteguye ingaruka zabyo. “

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro by’akarere ka Rubavu

Ibitekerezo

  • Ariko abo bapolisi beza mwabatuzaniye no mu Gatsata koko?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa