Ukuri ku mukecuru wagaragaye yuzuyeho amaraso bikavugwa ko yatemwe
Yanditswe: Tuesday 13, Apr 2021
Mu gitondo cyo ku wa 9 Mata, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto y’umukecuru wari wakomeretse ari kuvirirana amaraso bivugwa ko yatemwe azira ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,uyu mukecuru ni uwo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Gako, mu Mudugudu wa Rugende.
Iki kinyamakuru kivuga ko amakuru cyamenye ari uko uyu mukecuru witwa Nyiraneza Jeanne, atatemwe n’abantu bashakaga kumuhohotera ahubwo ko yagiranye (…)
Mu gitondo cyo ku wa 9 Mata, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto y’umukecuru wari wakomeretse ari kuvirirana amaraso bivugwa ko yatemwe azira ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,uyu mukecuru ni uwo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Gako, mu Mudugudu wa Rugende.
Iki kinyamakuru kivuga ko amakuru cyamenye ari uko uyu mukecuru witwa Nyiraneza Jeanne, atatemwe n’abantu bashakaga kumuhohotera ahubwo ko yagiranye amakimbirane n’umugore mugenzi we akaza kugushwa n’uwari uje kubakiza agakomereka.
Umuyobozi w’Isibo uyu mukecuru abarizwamo, Mbereyekure Sévèrine, yabwiye IGIHE, ko habaye amakimbirane haza umusore aje kubakiza mu kubatandukanya wa mukecuru agwa hasi ahita akomereka.
Ati “Nari ndi kureba uko abaturage bifashe mu Isibo, nsanga ahantu habereye amakimbirane, ubwo umusore wari ari aho hafi asunika wa mukecuru gato ahita agwa ku ibuye ariko uwo musore ashobora kuba yari yasinze kuko ariko ahora.”
Yakomeje avuga ko nta sano bifitanye no kuba yaratemwe kuko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yemeza ko ari impanuka yamukomerekeje kandi ko yahise ajyanwa kwa muganga.
Ati “Kuba yarahohotewe kuko yarokotse Jenoside ntabwo aribyo ni yo mpanuka yagize yo kugwa ku ibuye, kandi nyuma n’abandi bayobozi baraje, ushinzwe umutekano ahita amujyana kwa muganga.”
Inkuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko uyu mukecuru yatemwe n’umugizi wa nabi amuziza ko yarokotse jenoside yakorewe Abatutsi.
Source:IGIHE
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *