Umufundi yahishuye uko byagendekeye wa mukarani w’ibarura wariwe n’imbwa
Yanditswe: Monday 29, Aug 2022
Mu cyumweru gishize nibwo mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, hacicikanye amakuru y’umugore wari mu gikorwa cy’ibarura rusange, wariwe n’imbwa y’umukire wo witwa Kanani Jean Robert.
Ibi byabereye mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba, ho mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Nkuko amakuru dukesha RADIOTV10 abitangaza, umufundi wari muri uru rugo, yavuze ko uyu mukarani w’ibarura atashumurijwe iyi mbwa nkuko byavuzwe ahubwo yamuriye isa n’itabara umwana w’aho.
Yavuze ko (…)

Yavuze ko uyu mukarani w’ibarura yabanje kugira igihunga cy’iyi mbwa, agahungira ku mwana wari uje kumukingurira bituma iyi nyamaswarigira umujinya ijya gutabara uwo mwana.
Yagize ati “Nanjye naramubwiraga nti ‘rekura uwo mwana iyo mbwa itakurya’ Kubera na we igihunga n’ubwoba, arakomeza afata umwana, birangira baguye hasi, n’umwana yakomeretse ku mazuru.”
Akomeza agira ati “Imbwa rero ibona kumwataka neza yaguye hasi, ihita imurya iramukomeretsa.”
Umuturanyi w’uru rugo, yavuze ko Kanani yari mu nzu, na we akumva hanze byadogereye hari kuvuzwa urusaku rw’imbwa ye yari irimo kurya uyu mukarani w’ibarura, agasohoka yiruka ngo amukize.
Uyu muturanyi yagize ati “Yari mu nzu hanyuma yumvise akaruru, araza, noneho Kanani ajya kumuvuza kwa muganga.”
Uyu mukarani w’Ibarura witwa Uwimpuhwe Josiane, yariwe n’iyi mbwa tariki 22 Kanama 2022,yavuze ko iyi mbwa yamuriye akavuza induru ariko akabura umutabara yaba ari ba nyiri urugo ndetse n’abahakodesha.
Uyu mukarani w’ibarura wavugaga ko yifuza guhabwa impozamarira, yatangaje ko atizeye ko imbwa yamuriye ikingiye bityo ko afite impungenge ko bishobora kumugiraho ingaruka.
Gusa ngo Kanani yaje kuza nyuma iyi mbwa imuri hejuru, ahita ayibwira ngo “Toka” ihita igenda, abaturanyi bamusaga ko yamujyana kwa muganga n’imodoka ye ariko aranga avuga ko ifite ikibazo, bajyayo n’amaguru na bwo bakimara kujyayo, ahita yigendera.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *