skol
fortebet

Umugore n’ umusore bafatanywe udupfunyika ibihumbi 47 tw’ urumogi

Yanditswe: Tuesday 11, Dec 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ukuboza 2018, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru umugore n’umusore bafatanywe udupfunyika tw’urumogi 47 800 bakuye muri Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’abana bane polisi yavuze ko yafatanywe udupfunyika tw’urumogi 45 100 mu gihe uwo musore we yafatanywe udupfunyika 2 700. Bombi uko bafatanywe ibiyobyabwenge bemera icyaha bakanagisabira imbabazi.

Bombi bavuze ko imibereho mibi ariyo yatumye bajya muri ubu bucuruzi butemewe. Umusore yavuze ko yari amaze amezi 6 atangiye gucuruza urumogi ndetse yari amaze gushoramo arenga ibihumbi 400 Frw.

Yagize ati “Nari maze amezi atandatu ntangiye ariko nari maze gucuruza kabiri gusa, kubera ko yari amaze kunyohereza inshuro ebyiri gusa nari maze gushoramo ibihumbi 450, kuko ubwa mbere nari natanze ibihumbi 200 ubwa Kabiri ntanga ibihumbi 250Frw.”

Yakomeje avuga ko iyo adafatwa yateganyaga gukuramo muri uru rumogi inyungu igera kuri 1,250,000 Frw.

Umugore wafatanywe udupfunyika 45,000, n’amarira menshi yabwiye itangazamakuru ko aramutse ababariwe adashobora gusubira gucuruza ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Bamfatanye ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi udupfunyika ibihumbi 45, nayahabwagwa n’umugabo twakoranaga, yarabizanaga akabigeza mu rugo agakomeza gahunda ze byamara gucuruzwa tukagabana inyungu.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco, yavuze ko aba bantu bagiye gushyikirizwa ubugenzacyaha kugira ngo hakurikizwe icyo amategeko ateganya.

Yagize ati “Aba bantu bamaze iminsi ibiri uyu n’umusi wa Kabiri bakaba barafatanywe ibiyobyabwenge umwe yafatanywe ibihumbi 45 000 undi afatanywa ibihumbi 2700. Nk’uko mubabonye rero n’uko babivuze n’uko ibiyobyabwenge bituruka hanze y’u Rwanda, ni ukuvuga ibintu bacuruza babikura hanze bakabizana ku mipaka cyangwa mu gihugu.”

CP Kabera yavuze ko bafashwe kubera imikorere ya Polisi kuko ifite abapolisi ku mipaka yose no mu gihugu ndetse hari n’abakora mu mutwe wihariye ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, hirya no hino bahora bashakisha amakuru mu baturage no mu nzego zose.

Uyu mugore n’uyu musore nibahamwa n’icyaha bazahanishwa ingingo ya 263 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa: 1 º igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo itatu ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye;

2 º igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu ariko atarenze mililiyoni makumyabiri kubyerekeye ibiyobyabwenge bikomeye;

3 º igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atageze kuri miliyoni icumi ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya 2 n’icya 3 by’iyi ngingo bikorewe ku mwana cyangwa bikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amagaranga y’u Rwanda arenze miliyoni mirongo itatu ariko atarenze miliyoni mirongo itanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa